skol
fortebet

Imvura y’Itumba iteganyijwe mu Rwanda izaba iri hejuru y’isanzwe igwa mu turere dutandukanye

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kinejejwe no gutangariza Abaturarwanda ko kw’iteganyagihe ry’Itumba, (Werurwe-Mata-Gicurasi 2020), imvura y’Itumba iteganyijwe izaba iri hejuru y’isanzwe igwa mu bihe by’Itumba ahenshi mu gihugu.

Sponsored Ad

Ibi ngo bikaba biterwa nuko ubushyuhe bwo mu Nyanja Ngari cyane cyane iya Pasifika buri hejuru muri iyi minsi, ariko ngo bukazagenda bugabanuka uko tugenda twinjira mu gihembwe.

Dore uko imvura iteganyijwe muri buri karere mu gihembwe cy’Itumba 2020:

Mu turere twa Ngoma, Kayonza na Kirehe ; igice gito cy’Akarere ka Rwamagana gihana imbibi n’Akarere ka Ngoma ndetse n’igice gito cy’Akarere ka Bugesera nacyo gihana imbibi n’Akarere ka Ngoma hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 320 na 400.

Mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, Uturere tw’Intara y’Amajyepfo uretse akarere ka Nyamagabe n’igice cy’Akarere ka Nyaruguru gihana imbibi n’Akarere ka Gisagara na Huye, mu turere twa Nyagatare, Gatsibo n’igice cy’Akarere ka Rwamagana na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 400 na 500.

Mu turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyamagabe n’igice cy’Akarere ka Nyaruguru gihana imbibi n’Akarere ka Rusizi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600.

Ibitekerezo

  • Izi MVURA zidasanzwe zirimo kugwa ku isi hose,ziterwa nuko abantu bangije ikirere kubera ibyotsi byinshi bohereza mu kirere (air pollution),bibyara Climate Change nayo yabyaye IBIZA.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa gutegeka isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galilee (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,akaba aribyo bidutwara gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa