skol
fortebet

Imwe mu mihanda ya Kigali yafunzwe

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda yatangaje zimwe mu mpinduka zizagaragara mu ikoreshwa ry’imwe mu mihanda yo muri Kigali mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama mpuzamahanga yiga ku cyorezo cya Sida (ICASA).

Sponsored Ad

Iyi nama izitabirwa n’abagera ku 10 000 ndetse ikaba n’imwe mu zihuza abantu benshi muri Afurika biga ku cyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina izatangira imirimo yayo ku wa 2 Ukuboza igeze ku wa 7 Ukuboza 2019.

Mu rwego rwo kwakira neza abazayitabira no kwirinda akavuyo k’imodoka mu muhanda, Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yashyize hanze itangazo rikubiyemo impinduka mu mikoreshereze y’imwe mu mihanda yo muri Kigali.

Iti “Turabamenyesha ko mu rwego rwo korohereza abazitabira inama mpuzamahanga, ICASA2019Rwanda, izakirwa mu Rwanda kuva 02-07/12/2019, umuhanda uva ku Kabindi unyura KBC ugakomeza Kigali Heights ujya Remera uzajya ufungwa mu masaha y’igitondo kuva 07:00h -10:00h”.

Polisi y’u Rwanda yatanze ubundi buryo ku basanzwe bakoresha uyu muhanda.

Iti “Abasanzwe bakoresha uyu muhanda bajya cyangwa bava mu cyerekezo cya Remera turabasaba gukoresha umuhanda wa Kanogo – Rwandex – Sonatube. Abagomba gukoresha uyu muhanda bazajya banyura munsi ya KBC batageze kuri rond point. Tubasabye kwihanganira izi mpinduka. Murakoze”.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre izitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu 150 byo hirya no hino ku Isi barimo, abakora ubushakashatsi, abanyeshuri, abarimu muri za Kaminuza, abaganga, abakora mu by’imiti ndetse ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu 5 n’abafasha b’abakuru b’ibihugu byose byo muri Afurika, bose biga ku ngamba zarushwaho gufatwa mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Sida.

Ibitekerezo

  • Kuva SIDA yamenyekana muli 1981,imibare ya World Health Organisation (WHO) yerekana ko Sida imaze kwica abantu bagera kuli 35 millions.Nubwo abantu bakoresha za Capotes,abantu benshi bakomeza kwandura Sida,kubera ko benshi bitwaza ko habonetse Imiti igabanya ubukana.Ariko ikibi kurushaho,nuko ubusambanyi bwiyongereye cyane kubera izo Capotes n’Imiti igabanya ubukana.Ibyo bibabaza cyane Imana yaturemye itubuza gusambana.Igitangaje nuko aho kumvira Imana,usanga abantu millions and millions bita gusambana ngo ni "ukuba mu rukundo".Byerekana ko abantu badakunda kandi badatinya Imana yaturemye.Kubera ko abantu batuye isi bananiye Imana,yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti wonyine wa Sida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa