Imwe muri za Nkura u Rwanda ruherutse kuzana yivuganye inzobere mu kwita ku nyamaswa
Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017
Krisztián Gyöngyi wari inzobere mu kwita ku butaka, ikirere, amazi, inyamaswa, n’ ibimera yaguye muri pariki y’ Akagera yishwe n’ inkura kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2017.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Ubuyobozi bw’Ikigo ‘African Parks’ gicunga Pariki y’Igihugu y’Akagera Gyöngyi yagize uruhare rugaragara mu gikorwa cyo kugarura mu Rwanda inkura zirabura zari zimaze imyaka 10 zicitse burundu mu gihugu. Iyi nkura yamwishwe ejo mu gitondo ubwo yari mu kazi ko guhugura (...)
Krisztián Gyöngyi wari inzobere mu kwita ku butaka, ikirere, amazi, inyamaswa, n’ ibimera yaguye muri pariki y’ Akagera yishwe n’ inkura kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2017.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Ubuyobozi bw’Ikigo ‘African Parks’ gicunga Pariki y’Igihugu y’Akagera Gyöngyi yagize uruhare rugaragara mu gikorwa cyo kugarura mu Rwanda inkura zirabura zari zimaze imyaka 10 zicitse burundu mu gihugu. Iyi nkura yamwishwe ejo mu gitondo ubwo yari mu kazi ko guhugura abandi bakozi.
Mu ntangiriro z’ ukwezi gushize kwa Gicurasi nibwo pariki y’ Akagera yakiriye inkura 18 zirabura, izi nkura ziri mu nkura igihumbi zisigaye mu Isi.
Krisztián Gyöngyi yari inzobere mu kwita ku nyamaswa z’ inkura, yari afite ubunararibonye bw’ imyaka itanu. Yakoze muri Majete Wildlife Reserve no muri Liwonde (Pariki nkuru y’ igihugu cya Malawi).
Iyi nzobere yari ifite impamyabumenyi y’ ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters) mu bijyanye no kwita ku bidukikije, apfuye yari agifite urugendo rwo gukorera impamyabumenyi y’ ikirenga (Phd) mu bidukikije. Kuva muri 2012 yarimo gukora ubushakashatsi ku nkura zirabura.
Asize umugore witwa Orsi n’ umwana w’ umukobwa.
Ibitekerezo
Inkura nta sentiment zigira
None c imwishe ite kandi ariwe wayishakiraga akaryo ?
Yarayizanye mu Rwanda
Mukosore nshuti ntibavuga yivuganywe ahubwo bavuga yivuganye
Muvandi ,Iyo arI wowe wishe Ikintu Bavugako ’wivuganye’ Naho Iyo Aricyo Cyakwishe Bavuga Ko Wivuganywe Nacyo.
Title na content ntaho bihuriye, uwanditse iyi nkuru na chief editor babikosore!habeho gutandukanya "kwivugana" no "kwivuganwa". Bitumye iyi nkuru nongera kuyisoma kandi bitari ngombwa.