skol
fortebet

Imyambirire y’igitsina gore mu biza ku isonga mu gutera impanuka abamotari

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe umuvuduko ukabije, gutwara wasinze no kuvugira kuri telefone utwaye ari bimwe mu bikunze kugarukwaho nk’ibiteza impanuka zo mu muhanda, bamwe mu bamotari bo mu karere ka Musanze bavuga ko abagore n’abakobwa bambaye batikwije nabyo biri mu ntandaro z’impanuka zo mu muhanda.

Sponsored Ad

Abo bamotari bavuga ko icyo kibazo ari cyo babona kiri ku isonga mu gutuma abamotari bakora impanuka, aho bakomeje kuvuga ko babifata nk’ibiyobyabwenge.

Tuyisenge Thomas aganira na Kigalitoday ati “Ibyerekeye imyambarire ya bamwe mu bakobwa n’abagore bambara ibigufi biratubangamiye twe abamotari, njye iyo aje mwishimira nk’umukiriye ungannye nkamutwara neza, ariko nubwo bitarambaho ngo murangarire, hari benshi muri bagenzi banjye mbona bakora impanuka bitewe n’imyambarire y’abo batwara, aho mu mutwe bihinduka akaba yakora impanuka.”

Mugenzi we utashatse kwivuga ati “Iyo ntwaye umukobwa wambaye bigufi bintera ikibazo, umubiri ni umubiri iyo umugore akugeretseho iryo tako, ugenda mu muhanda umeze nk’umusinzi aho utekereza ibintu bibiri, uba utekereza iryo tako akugeretseho, utekereza no gukata amakorosi bikagucanga bikarangira wibagiwe ko uri mu muhanda niho impanuka zibera”.

Niyonsenga Bernard ati “Ni ibiyobyabwenge bikomeye birenze na biriya bindi Polisi irwanya, badushakire uburyo babakurikirana bambare bikwize, kuko bishyira abagabo mu bibazo, bikomeje guteza impanuka rwose hari uburyo umumotari atakaza ubwenge akibagirwa akazi arimo. Izi jipo zireshya n’umukandara rwose ziteza ibibazo”.

Abo bamotari bavuga ko rimwe na rimwe bibateza n’igihombo, kuko ngo hari bamwe muri abo bakobwa bitwaza iyo myambarire ikurura abahungu, bakanga no kubishyura mu gihe babagejeje aho bajya, bagamije kubagusha mu busambanyi.

Undi mumotari ati “Hari ubwo umutwara yabona wagoswe akanga kukwishyura, ngo muryamane nibyo twise “Ndongora birangire”, murumvikana rero ukaba wamurongora aho kuviramo aho”.

Umukobwa witwa Mukashena Claudine nawe aremeza ko icyo kibazo cy’abatega moto bambaye ibigufi gishobora kurangaza abamotari kikaba cyateza impanuka.

Ati “Ubundi umukobwa wiyubaha akwiye kwambara akikwiza, ndababona benshi batega moto basa n’abambaye ubusa kandi byateza impanuka, bishobora kurangaza umumotari bigatuma atekereza ibindi akaba yayoba umuhanda akagwa muri rigore”.

Abo bamotari barasaba ko abakobwa cyangwa abagore bigishwa umuco, bambare bikwi kuko ngo no mu gihe habaye impanuka bambaye itwenda tugufi bibatera gukomereka cyane nkuko Tuyisenge Thomas akomeza abivuga.

Ati “Hari ubwo umugore cyangwa umukobwa aje akugana ngo umutware, wareba imyambarire ye n’ukuntu ugiye kumushyira kuri moto ukumva birakubangamiye, ukavuga uti ese ndamutse ngize icyo nikanze tukaba twakora impanuka ese byagenda bite, ni ibintu bitubangamiye”.

Ibitekerezo

  • impemure bambara zituma baticara neza kuri moto

    Nduhungirehe arabakubita umuvugizi wabo araje ababwireko mwigize abarinzi b’umuco!

    That is true.Kuba Bambara ubusa bituma abantu benshi babareba cyane.It is a public risk.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.

    Njyewe izi mpenure ndazishyigikiye. Buri muntu wese arata icyo afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa