skol
fortebet

Ingabire Marie Immacule yavuze uburyo abantu bamwibeshyaho kubera ijwi afite rimeze nk’iry’abagabo

Yanditswe: Monday 30, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko ari umuntu ugira uburakari bwinshi cyane, gusa na none ngo bukaba butamara igihe kirekire.

Sponsored Ad

Ni mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2019, aho yavuze ko benshi bakunda kumwibeshyaho kubera ijwi afite rya kigabo, bagakeka ko yaba ari umuntu ugira amahane cyane kandi atari uko bimeze.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga ikibazo kigira kiti “Ingabire agira amahane? yamusubije agira ati “Kuva navuka nkaba ngana uku undeba nta muntu n’umwe twari twarwana, nta n’umwe pe, sinzi niba hagize n’unkubita namenya kumusubiza, nta mahane ngira rwose”.

Umunyamakuru ati “Nk’akantu uvuga uti ‘karananiye uwakankuraho’, uti ‘rwose uyu muco ntabwo ari mwiza uwawunkuraho?

Ingabire yasubije agira ati “Reka nkubwira, ngira uburakari bwinshi cyane buza bwaka umuriro ariko Imana ngira ntabwo butinda, butinze umenya nakwica n’umuntu”.

Arakomeza avuga uburyo hari abamwitiranya kubera ijwi, ati “Ngira ijwi rinini, ngira ngo nanze kubura hose, none se wowe wabura ibilo ukabura n’ijwi? ugomba kugira kimwe ubona da! ahubwo bagira ngo ndi umugabo, hari abo nitaba bakambwira ngo ndashaka nyiri iyo Telefoni,…”.

Madamu Ingabire avuga ko atari umunyapolitiki, ko aramutse abaye we, yajya agaba ibitero akaba gashozantambara.

Ingabire azwiho cyane kuba Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane by’umwihariko akanavugisha ukuri cyane mu kunenga cyangwa ashima, akenshi abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo

  • bitewe nuko nkunda ukuri, mubantu bose jye nkunda kandi nemera INGABIRE IMMACULE mu rwanda dufite abantu5 bameze nkawe umusaza yajya abona uko aruhuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa