skol
fortebet

Ingabire Victoire yasezeye mu ishyaka FDU Inkingi ahita ashinga irindi rishya

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2019

Sponsored Ad

Madame Victoire Ingabire wari umaze igihe kinini ari umurwanashyaka wa FDU INKINGI yarisezeyemo ahita ashinga irindi shyaka riharanira iterambere na Demokarasi yise ’DALFA UMURINZI’.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda tribune.com abitangaza, Madame Victoire Ingabire uherutse guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame nyuma y’imyaka 8 yari amaze afunzwe, yasezeye mu ishyaka ritaremerwa mu Rwanda FDU INKINGI ahita ashinga irindi ryitwa ’DALFA UMURINZI’,riharanira iterambere na Demokarasi.

Mu Kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika,Madamu Ingabire yavuze ko yasanze FDU INKINGI itagifite intumbero y’igihe u Rwanda rugezemo,cyane ko rikorera hanze ridashobora kubahiriza amahame amashyaka ari mu Rwanda agenderaho.

Yavuze kandi ko mu gihe ishyaka rye ryakwandikwa ryagendera ku mategeko agenga amashyaka mu Rwanda,abajijwe niba Ishyaka rizakorana na P5,yahakaniye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko atazakorana na P5.

Umwe mu basesenguzi mu bya politiki we asanga Victoire Ingabire yashinze iri shyaka rishya mu rwego rwo gutegura urugendo rwe rwo kuziyamamaza muri 2024, nkuko yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Ruud Elmendorp w’Ijwi ry’Amerika.

Bamwe mu banyamategeko baganiriye na Rwandatribune.com bavuze ko Politiki ya Ingabire Victoire iri mu nzira y’inzitane cyane ko imbere ye hakiri urukuta rw’amategeko haba mu gushinga Ishyaka cyangwa gutanga Kandidatire kuko yakatiwe igifungo kiri hejuru y’amezi 6.

Itegeko Ngenga rigenga amatora mu Rwanda N° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019, mu ngingo yaryo ya 21, cyane cyane Ingingo ya 81, isobanura neza mu gace kayo ka 8 ko muri kimwe mu bisabwa umukandida wiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika; agomba kwerekana icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko igifungo kiri hejuru y’amezi 6 kandi Victoire Ingabire we yakatiwe gufungwa imyaka 15 ku wa 13 Ukuboza 2013 n’Urukiko rw’Ikirenga.

Ibitekerezo

  • Umurinzi w’ingengabitekerezo ye.
    Umwana w’umukobwa aciye undi muvuno nk’umwe wa MRND ihinduka MRNDD iakanarema utundi tw’abitwa ko bayiyomoyeho, kenshi bakaza banagaragaza ubuka burenze (CDR, UMFBP) n’utundi.
    Uyu we ni ukumwitondera.
    Nta shaka ryera ikigori.

    Umurinzi w’ingengabitekerezo ye.
    Umwana w’umukobwa aciye undi muvuno nk’umwe wa MRND ihinduka MRNDD iakanarema utundi tw’abitwa ko bayiyomoyeho, kenshi bakaza banagaragaza ubuka burenze (CDR, UMFBP) n’utundi.
    Uyu we ni ukumwitondera.
    Nta shaka ryera ikigori.

    Uyu Ingabire azamera kimwe na Colonel Kiiza Besigye.Politike ntaho izamugeza uretse gufungwa.Ibyiza nuko yabireka,agakora ibindi.C’est une voie sans issue.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa