skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda bashyikirije abaturage ba Bugesera na Gicumbi imishinga ibiri y’iterambere

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

K’ubufatanye n’abaturage, ingabo z’u Rwanda zatashye k’umugaragaro umuyoboro w’amazi wa kilometero eshatu zirenga bubakiye abaturage mu Karere ka Bugesera.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari ukuriye ingabo za Burigade ya 211, Col Bertin CYUBAHIRO MUKASA ari kumwe na Meya w’Akarere ka Bugesera, Bwana NSANZUMUHIRE Emmanuel. Uyu mushinga w’ibikorwa remezo uzafasha abaturage barenga 3,000, ukaba waratashywe k’umugaragaro ku itariki 28 Nyakanga 2017.
Umuyoboro w’amazi watashywe wubatswe n’ingabo (...)

Sponsored Ad

K’ubufatanye n’abaturage, ingabo z’u Rwanda zatashye k’umugaragaro umuyoboro w’amazi wa kilometero eshatu zirenga bubakiye abaturage mu Karere ka Bugesera.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari ukuriye ingabo za Burigade ya 211, Col Bertin CYUBAHIRO MUKASA ari kumwe na Meya w’Akarere ka Bugesera, Bwana NSANZUMUHIRE Emmanuel. Uyu mushinga w’ibikorwa remezo uzafasha abaturage barenga 3,000, ukaba waratashywe k’umugaragaro ku itariki 28 Nyakanga 2017.

Umuyoboro w’amazi watashywe wubatswe n’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa remezo by’iterambere ry’igihugu bikorerwa abaturage mu gihe cy’ibikorwa by’Icyumweru cy’Ingabo bizwi nka "Army Week". Ibikorwa byamuritswe bikaba byarubakiwe abaturage batuye mu Midugudu ya Kabaha, Rwangara na Rugarama, iyo Midugudu yose ikaba ariy’Akagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama yagize ati: “Ibi bikorwa remezo mutugejejeho bizafasha abaturage benshi batuye mu Midugudu ya Kabaha, Rwangara na Rugarama, ubusanzwe babonaga amazi bakoze urugendo rurenze ikirometero kimwe rimwe na rimwe bakaba bashobora kumara umunsi wose bategereje amazi kubera umurongo muremure batonda bategereje amazi”.

Kugirango uyu mushinga urangire, Ingabo z’u Rwanda zakoresheje imbaraga z’amaboko umunsi k’uwundi hamwe n’amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Col Bertin CYUBAHIRO MUKASA mu ijambo rye yashimiye abaturage b’Akagari ka Kanzenze uburyo bifatanyije n’ingabo z’u Rwanda gushyira mu bikorwa umushinga wo kubagezaho amazi meza. Yakomeje nanone agaragaza ingufu zikomeye abafatanyabikorwa bakoresheje kugirango umushinga ushyirwe mu bikorwa, barimo ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama hamwe n’ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC).

Mu ijambo Col Mukasa yabagejejeho hari hakubiyemo byinshi by’agaciro birimo kuba bakwiye kubungabunga inyubako bubakiwe anabumvisha ko ikintu bakwiriye kumenya twebwe nka RDF, nuko iyo muguwe neza natwe biratunezeza kandi iyo mubabaye twumva hari dukwiye kubakorera.niyo mpamvu aricyo gikorwa twabagejejeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Emmanuel Nsanzumuhire yashimiye umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda RDF zidahwema kugaragariza abaturage bo muri aka Karere.Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bikubiyemo gahunda yo gukwirakwiza amazi,igishanga kigizwe na Hegitari egitari 600 zahinzwemo imboga,Hegitari 500 zahinzwemo ibijumba,bagejejweho ubuvuzi muri iki gikorwa cya Army week cyabaye mu mezi 2 ashize.

Mayor Nsanzumuhire yashimiye byimazeyo uburyo ibikorwa bya RDF muri Army week biramira abantu bo muri aka karere n’ubuzima bugahinduka.

Akarere ka Gicumbi

Nikimwe nahandi hose ibi bikorwa bihutishije binazamura imibireho y’Abanyarwanda bikaba byaratashywe ku mugaragaro mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Mukarange aho umuyobozi uhagarariye Brigade ya 503 Lt Col Claver KIRENGA yatashye Ishuri rya Mutara ry’ikibura mwaka kubufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’Umurenge wa Mukarange.

Binyuze mu bikorwa by’Army week byo muri uyu mwaka wa 2017, byatanze umusaruro mu buryo bwihuse aho Ingabo z’ u Rwanda RDF batashye ishuri ry’Ikibura mwaka rya Mutarama rikaba ryaratashywe kuwa 28 Nyakanga 2017 mu murenge wa Mukarange, Mu Karere ka Gicumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa