skol
fortebet

Ingabo za UN zarutishije abatutsi imbwa

Yanditswe: Sunday 22, Apr 2018

Sponsored Ad

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bahungiye mu Kigo cya Caraes, bashengurwa n’uko abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye (UN) bahisemo gukiza imbwa yabo bo bakabihorera.

Sponsored Ad

Ubwo ubwicanyi bwatangiraga muri Jenoside, mu kigo cya Caraes cyakira abarwayi bafite ibibazo byo mu mutwe giherereye mu Murenge wa Ndera ni hamwe Abatutsi bari bizeye ubuhungiro kuko hari hakambitse ingabo za UN.
Icyo kigo cyabagamo cy’abihayimana bakoraga muri Caraes mu bikorwa by’ubuvuzi. Jenoside itangira cyari kinarinzwe n’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye.
Ubwicanyi bugitangira abaturage bari bahaturiye bagiye kuhashaka ubuhungiro ariko ibyo batekerezaga siko byagenze kuko izo ngabo zabonye interahamwe zitangiye kugota ikigo, zitangira guhungisha abo bihaye Imana.

Icyashenguye abari bahahungiye ni uburyo ingabo za UN zagiye ariko zikaza kwibuka ko zasize imbwa yabo, zigahita zigaruka kuyitora.

Zikikihakura ikirenge ni ho ubwicanyi bwatangiye nk’uko bitangazwa na Murenzi Telesphore umwe mu baharokokeye.

Agira ati “Barinze abaturage babo, abaturage [bacu] bakibeshya ko bari baje kubarinda [ariko] barabatererana, kugeza nubwo bibagiwe imbwa yabo baza kuyifata maze baha urwaho abicanya bica abantu.”

Avuga ko Abatutsi bari bahungiye kuri Caraes bashatse no kwirwanano ariko bakaza gucibwa intenge n’abasirikare benshi bahoherejwe.
Ati “Abasirikare baraje barabarasa barabamara cyane ko kiriya kigo gikikijwe n’aho abasirikare bakuru bari bari.”

Ni bumwe mu buhamya yahaye itsinda ry’abanyeshuri barangije kwiga mu Bushinwa bari baje kuhakorera igikorwa cyo kwibuka.

Urwibutso rwa Ndera rushyinguwemo abrenga ibihumbi 21 by’Abatutsi bishwe muri 1994, biciwe muri iki kigo nyuma y’uko ingabo za UN zibatereranye.
Kugeza uyu munsi haba UN cyangwa uwari uyiyoboye Koffi Annan ntibakozwa ko ingabo z’uyu muryango zagize ubugwari muri Jenoside.
Ahubwo bemeza ko nta bikoresho bihagije zari zifite ngo zibashe gutabara ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi zatereranye.

Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa