skol
fortebet

Inkingo miliyoni imwe za COVID-19 ziragera i Kigali mu minsi ya vuba cyane

Yanditswe: Friday 22, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagiranye n’Ikinyamakuru, The New Times yavuze ko u Rwanda rutegereje inkingo miliyoni imwe zikingira Covid-19.

Sponsored Ad

Dr. Sabin Nsanzimana uyobora RBC avuga ko u Rwanda rutiteguye kwakira inkingo gusa, ko ruzahita runatangira kuzitanga.

Yavuze ko u Rwanda rwakomanze ahantu hatandukanye rushaka ziriya nkingo, ariko ngo izo ruzagura ni izemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

Ati “Twatumije inkingo zihutirwa miliyoni imwe turazitegereje igihe icyo ari cyo cyose, twizeye ko muri Gashyantare 2021 cyangwa mbere yaho tuzaba dufite inkingo za mbere.”

U Rwanda rurateganya ko mu myaka ibiri ruzaba rwakingiye abarenga 60% by’abaturarwanda ku gihugu gituwe na miliyoni 12.4.

Umuyobozi wa RBC avuga ko bakorana n’ihuriro COVAX ririmo ikigo gikora inkingo cya Gavi, n’ihuriro rigamijwe guhora ryiteguriye Ibyorezo (Coalition for Epidemic Preparedness Innovations, CEPI) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, kuko bifasha ko inkingo zigera ku bihugu n’u Rwanda rurimo zihendutse.

Avuga ko u Rwanda rushaka guhabwa inkingo zihutirwa zigera kuri miliyoni imwe binyuze muri ririya huriro rya Covax.

Yabwiye The New Times ati “Binyuze muri bo twabonye inkingo miliyoni imwe zakozwe na Pfizer, turashakisha izindi nkingo mu bigo bizikora bikorana n’ihuriro rya Covax.”

Yavuze ko inkingo zizaboneka mu byiciro, ziriya miliyoni imwe ngo ni iz’icyiciro kitwa “izihutirwa”.

Izi nkingo zizaterwa mbere na mbere abakora mu by’Ubuzima, abantu bari mu zabukuru n’abafite indwara zidakira badafite abasirikare bahagije.

Covid-19 imaze guhitana abagera ku 153 mu Rwanda abarwaye ni 3 895.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa