skol
fortebet

Inkuru irambuye y’urukundo rwa Jeanette Kagame na Perezida Paul Kagame n’uburyo yamwakirije amata babonana bwa mbere[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Tariki 10 Kamena 1989, Paul Kagame yashakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we, baje gukorera ubukwe bwabo mu gihugu cya Uganda. Ubu imyaka 29 irashize basezeranye kubana akaramata, bakaba bizihiza iyi sabukuru ku itariki 10 Kamena 2018.

Sponsored Ad

Mbere y’uko bamenyana, Paul Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeanette maze ajya kumusura muri Kenya, nyuma nawe amusaba kuzamusura muri Uganda.

Ku mugoroba wa tariki 18 Nzeli mu mujyi wa Los Angeles muri Amerika, ubwo hizihizwaga ibirori ngarukamwaka ku nshuro ya kane by’umuryango Heifer International ugamije kurwanya inzara n’ubukene, ubwo Madame Jeannette Kagame yagaragazaga uburyo inka yagize akamaro gakomeye mu mibereho y’abanyarwanda benshi na we arimo, ninabwo yahishuye ko ikintu cya mbere yazimaniye Paul Kagame bahura ku munsi wa mbere, ari igikombe cy’amata.

Madame Jeannette KAGAME ,yagize ati: “Mu myaka myinshi ishize, njye n’umugabo wanjye twahuriye muri Kenya…yari yaje mu ruzinduko aherekejwe n’inshuti. Nk’uko bisanzwe mu muco wacu, nabasabye ko tubazimanira, ariko arabyanga. Rwose yarabyanze pe! Ariko n’ubwo nari narakuriye mu buhungiro, nari nzi ko mu muco wacu, waba muto cyangwa uri mukuru , amata uyakirana urugwiro n’ibyishimo. Nahise mbazanira igikombe cy’amata, reka mbabwire…rwose umutima w’umusirikari ukomeye warashonze… ntiyashoboraga kwanga iki (gikombe cy’amata) nari muhaye…”.

Ubwo Paul Kagame n’inshuti ze bajyaga muri Kenya bagiye gusura Jeanette bakanamuganiriza ku migambi bari bafite, yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga, bakorera ubukwe muri Uganda aho bakomeje kubana mu buhungiro, kugeza ubwo bagarukaga mu Rwanda nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, bikozwe n’ingabo zari ziyobowe na Major General Paul Kagame waje kurahirira kuba Perezida wa repubulika y’ u Rwanda kuva muri 2003 kugeza magingo aya.

Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Ibitekerezo

  • Birashimishije kubona iyi presidental family.Abana koko ni "ingabire" (gift) imana iduha nkuko bible ivuga.Byerekana ko imana idukunda cyane.Ntabwo ari abana gusa.Iduha ibiryo,umwuka duhumeka,imvura,etc....Amafaranga nayo,nubwo akorwa na Banks,ava mu impu (hides & skins) na minerals (copper).Ariko tujye twibuka ko imana nayo hari ibyo idusaba gukora.Uretse kuba abantu beza (itubuza kurwana,kwiba,kwica,gusambana,etc...) idusaba kwiga Bible kugirango iduhindure abantu beza,kujya mu materaniro ya gikristu ndetse buri mukristu asabwa gukora umurimo wo kubwiriza ubwami bw’imana Yesu n’abigishwa be bakoraga (Yohana 14:12),tukawukora kugeza igihe Yesu azagarukira ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Matayo 24:14.Nibwo buryo imana idusaba "kuyishimira" ibyo yaduhaye.Noneho nayo ikazaduhemba ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi ikazatuzura ku Munsi w’Imperuka (Yohana 6:40).Imana itubuza kwibera mu byisi gusa,ndetse ikavuga ko bene abo,baba ari "abanzi" b’imana (Yakobo 4:4).

    Mbere na mbere nge ndashimira uyu muryango, nishimiye gusoma no kumenya iyi nkuru y’urukundo,mbikuye ku umutima ndabashimiye muri "intwari" zacu turabakunda cyane.mwaduhaye urugero rwiza rwibyo tuzigiraho ibihe nibihe bizaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa