skol
fortebet

Intambara yo kuvuga yo ntabwo tuzi kuyirwana- Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda nta bushobozi rufite mu kurwana intambara y’amagambo, ngo abakomeza kuvuga n’ugutegereza tukazareba ko hari inyungu bakuramo.
Yabitangarije mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu karere ka kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga ubwo yasozaga Itorero ry’Indangamirwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 10.
Iri torero ryatangiye ku wa 12 Kamena 2017, ryitabirwa n’urubyiruko rugera kuri 523 rurimo abasore 375 n’abakobwa 148, bose bakaba barisoje bakiri hamwe.
Umukuru (...)

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta mwanya wo gutakaza mu magambo ahubwo ko ikiraje ishinga ari ukubaka Igihugu cyibereye buri mu nyarwanda.

Yagize ati :”Intambara yo kuvuga yo ntabwo tuzi kuyirwana bariya bandi bo bazi kuvuga niba hari aho bibageza ubwo tuzaba tubireba.”

Yungamo ati : “Igihugu cyacu gishaka wiyubaka, turubaka igihugu cyacu, ntawe dusagarira, ntawe tuzanaho amatiku, ntawe dutera ibibazo.”

Yakomeje abwira Indangamirwa 523 banasabye kwinjizwa mu gisirikare gukomeza gukora cyane baharanira ko u Rwanda n’abarutuye barushaho gutera imbere kuko bafite ubushake n’uburyo.

Agira ati “Buri munyarwanda ushoboye agomba kugira umusanzu atanga ujyanye n’ubumwe n’umutekano. Twese tugashyira hamwe.”

Itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya cumi ryasojwe n’Intore 523, zirimo 107 baturutse mu mahanga, 229 batsinze amasomo yabo neza mu mashuri yisumbuye ndetse n’izindi 187 zari zaratojwe mu byiciro byabanje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa