skol
fortebet

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahagaritse ku kazi umukozi wayo ushinjwa gufata ku ngufu Umurundikazi

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahagaritse ku kazi Umukozi wayo wari ushinzwe Ibaruramari, Mushingwamana Evode, ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu impunzi y’Umurundikazi.

Sponsored Ad

Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Inteko yatangaje ko uyu mukozi wayo ahagaritswe ariko ntiyavuga igihe yahawe cyane ko ikirego cye cyagejejwe mu rukiko.

Rigira riti “Hashingiwe ku mpamvu zigenwa n’imiterere y’inzego z’ubuyobozi, Mushingwamana Evode yarahagaritswe.’

Mu minsi ishize nibwo inkuru ya Mushingwamana yagarutsweho ubwo uwitwa Juliette Karitanyi yanyuzaga kuri Twitter ubutumwa avuga ko uyu mukozi akiri mu mirimo y’Inteko nyamara hari ibyaha ashinjwa.

Mu gitekerezo cye Karitanyi yandikiye Mutangana Jean Bosco [wari Umushinjacyaha Mukuru] ariko abimenyesha na Perezida wa Repubulika Kagame Paul agaragaza ko hejuru yo kuba uyu mugabo yarafashe ku ngufu ndetse agahohotera umukobwa w’Umurundi akiri mu kazi ke.

Yagize Ati “Nyakubahwa Perezida Kagame Paul hashize igihe umugabo witwa Mushingwamana Evode agikora mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ashinjwa gufata ku ngufu, kugerageza kwica, guhatira gukuramo inda ndetse n’icuruza ry’impunzi y’Umurundi. Ikirego kiri mu rukiko.”

Iki kibazo ku ikubitiro cyagaragajwe n’uwitwa Remy Baho aho yagarutse ku makosa y’uyu mugabo ananenga kuba atarakurwa mu mirimo hejuru y’ibyaha yakoze.

Ati “Mushingwamana Evode yashimuse, afata ku ngufu, arakubita ndetse agerageza kwica impunzi y’Umurundikazi y’imyaka 19 ariko yashinjwe gufata ku ngufu gusa. Ntarahagarikwa ku mirimo ye y’Ibaruramari mu Nteko Ishinga Amategeko n’ubwo ibizamini bya DNA byerekanye ko umwana wavutse muri uko gufatwa ku ngufu ari uwe. Ni gute mushobora kureka uyu mugabo agakomeza kwidegembya mu Nteko hejuru y’ibi bikorwa by’ubunyamaswa? Kuba atakwirukanwa igihe hategerejwe ubutabera biragayitse ntibinakwiye.”

Icyo gihe Mutangana yatanze icyizere ko inkiko zizasuzumana ubushishozi icyo kirego ndetse zigatanga ubutabera bukwiye.

Umwanzuro w’urukiko ku kirego cya Mushingwamana ukekwaho gufata ku ngufu Umurundikazi uzatangazwa ku wa 23 Ukuboza 2019.

WhatsAppFacebook MessengerTelegramFacebookTwitterShare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa