skol
fortebet

Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza yahishuye ibintu 6 umuntu asabwa gukora kugira ngo Imana imwemere

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, akaniyita Intumwa y’Imana Dr. Paul Muhirwa Gitwaza yavuze ko kugirango Imana ikwemere usabwa gukora ibintu bitandatu birimo no gutanga amaturo.

Sponsored Ad

Yabigarutseho mu kiganiro Isaha y’Agaciro kinyura kuri radiyo Authentic aho yavuze ko ukwezi kwa Mutarama ari nako kwa mbere k’umwaka wa 2020 kwari ukwahariwe impuhwe n’imbabazi.

Yakomeje asaba abakristo kumenya ibihe barimo kuko ukwezi kwa Gashyantare ni ukwezi ko kwemerwa n’Imana.

Ati “Uyu ni umwaka w’ingororano ariko ukwezi kwa kabiri ni uko kwemerwa, tuvuye mu kwezi kwa mbere kw’impuhwe z’Imana n’imbabazi zayo, ibyo twanyuzemo twagiye tubona ukuboko kw’Imana n’impuhwe zayo.”

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko kuba uku kwezi kwa Gashyantare ari ukwahariwe kwemerwa n’Imana, yasabiye abakristo kwemerwa n’Imana mubyo bazakora muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo ibintu bikurikira byemerwe ku buzima bwawe; Imana yemere ubuzima urimo, ituro uratanga muri uku kwezi, amasengesho uzakora, ubuhamya uzatanga kandi Imana yemere kuzamurwa cyangwa gushyirwa hejuru kwawe, icya Gatandatu Imana yemere uko imeze izamure izina ryawe.”

Dr Gitwaza wiyita intumwa y’Imana yavuze ko mu bituma Imana yemera abantu harimo ituro, ati “Ikindi Imana yemera mu buzima bwawe ni ituro, burya muri Bibiliya ndetse iyo turebye hari ituro ryemerwaga n’iritemerwa kandi yose ari amaturo.”

Yakomeje agira ati “Igihe Elie yari ku musozi w’Ikarumeri haje abasenga bayari nabo batanga ituro ariko ituro ryabo ntiryemerwa. Ndagira ngo Imana yemere ituro ryawe, yemere ibyo uyiha kuko wayiteganyirije ituro.”

Dr Gitwaza yasabiye abamukirikira kugira ngo uku kwezi ibyo bazatanga nk’amaturo bizemerwe n’Imana.

Ibitekerezo

  • Nta kintu na kimwe kerekana ko Gitwaza ari "Intumwa y’Imana".Intumwa z’Imana nyakuri,zazuraga abantu ndetse zigakiza abamugaye.Ahandi atandukaniye nazo,nuko zitaryaga amafaranga y’abayoboke.Nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 8:18-20,iyo wazihaga amafaranga,zarakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga".Intumwa z’Imana nyakuri,ntabwo zasabaga Icyacumi.Nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 20:33,zafatanyaga umurimo w’Imana n’akazi gasanzwe kugirango zibeho.Nkuko Matayo 10:8 havuga,Yesu yasabye abakristu nyakuri gukorera Imana ku buntu.Nkuko Kubara 18:24 havuga,Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Imana,kubera ko nta masambu bagiraga.Gukorera Imana,ntabwo ari ukubwira abantu ngo bagusange mu rusengero rwawe,ubacurangire,baguhe amafaranga.Ni ukwigana Yesu n’Abigishwa be,nawe ukajya kubwiriza abantu mu nzira,mu ngo zabo no mu masoko,kandi ku buntu.Nibwo bukristu,ibindi ni uguhahira inda yawe nkuko Abaroma 16:18 havuga.

    h
    hajajajajajajsj Intumwa y’imana hahahaha muri cologate byo

    Uku ni ugukabya cyane. Ninde Imana yemera kuko yatanze ituro ?? Ninde yemera kuko atunganye ?? Imana se ninde ihakana ?? Mu minsi y’imperuka bavuga ko abahanurabinyoma n’ubwenge (Ubwenge bw’inda) bizagwira pe !!! Nta muntu n’umwe Imana yemera cyangwa ngo ihakane; Imana ntiyanga Umuntu ahubwo yanga icyaha kandi twese tubona agakiza kubw’ubuntu bwayo apana kuko twatanze ituro cyangwa se dutunganye. None se ra Ubu uyu ntagiye kugurisha agakiza ???? Iminsi y’imperuka we !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa