skol
fortebet

Inzego z’umutekano mu Rwanda zataye muri yombi abantu 29 bo mu karere ka Rusizi bakoraga ubutekamutwe biyita Abameni

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

skol

Inzego z’ umutekano mu Rwanda zataye muri yombi abantu 29 bo mu karere ka Rusizi bakoraga ubutekamutwe biyita Abameni, abatawe muri yombi babeshyaga abaturage ko bafite zahabu ariko ari imitwe.

Sponsored Ad

Uko ari 29 bafatiwe mu mu kwabo wazindukiye mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 30 Gicurasi 2019. Abafashwe ni abagabo 28 n’ umukobwa umwe uvuga ko yabijyanywemo na se wabo.

Abo bantu bari bafite ibintu bibumbye mu mucanga n’ ibumba byanditseho 2000 grams, 1914, pure gold (zahabu y’ umwimerere yo mu 1914, ipima grama 2000).

Abo bateka mutwe amagambo yanditseho ubwabo bamwe muribo ntibazi kuyasoma nk’ uko byatangajwe na Radio Rwanda. Bavuga ko amayeri bakoreshaga ari ugufata telefone bakandikamo imibare 10 ya numero za telefone babona iciyemo bagahita bareba amazina ye bakoresheje Tigo cash.

Umwe mu bafashwe ati “Njyewe nafataga telefone ngashyiramo imibare 10, narangiza nkamureba kuri Tigo Cash, namara kubona amazina ye nkamuhamagara nti nirunaka tuvugana.”

Akomeza agira ati “Nkamubwira nti nari ngukeneye, hari akantu muzehe yabonye ari kubumba amatafari, nifuza ko wazaza ukandebera ako ariko”

Yavuze ko uwo bahamagaraga bamubwira uko gateye, bakanamwoherereza amagambo banditseho yaba ari umuntu uzi icyongereza agahita amenya icyo ayo magambo asobanura akajya kureba.

Uyu mugabo yavuze ko iyo umuntu bahamagaye yarebaga ako kantu akumva ashatse kukagura yabahaga amafaranga, yaba atagakunze akigendera.

Umwe mu bafashwe yavuze ko hari uwamuhaye ibihumbi 20, ahita afatamo ibihumbi 10 ajya kuvuza umugore andi ayaguramo ikibwana cy’ ingurube.

Umukobwa wari muri aba bantu biyita ‘Abameni’ yavuze ko se wabo yahamagaye umuntu akamubwira ko yabonye akantu, uwo muntu akaza amuhereza amafaranga, hanyuma uyu mukobwa akabona se wabo amwihereye ibihumbi 9. Uyu mukobwa ngo yaje kumenya imikorere y’ Abameni nawe abajyamo.

Abo batubuzi bose bavuga ko bicuza ibyo bakoze. Bagasaba abanyarwanda kuko bareba kure bakirinda ababashuka.

Icyaha cy’ ubwambuzi bushukana gikorwa mu buryo butandukanye burimo; kwiyitirira amazina atari yo ,kwiyitirira imirimo udafitiye ububasha,kwizeza undi ikiza ,no gutinyisha ko hari ikizaba kibi.

Abakora icyo cyaha baba bagamije kwambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo. Uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibitekerezo

  • Ahaaaa,abo bampamagaye 2 kose ndabavvumbura,mbagira n’inama yo kubivamo ntibumva,1914PURE GOLD WITHOUT FLASK netweigth2000g ibakozeho,Muzababaze nabahaye inama ubwo bampamagaraga.

    nanjye baramamagaye, ndibaza nigute umuntu yabona zahabu ntayimenye. ngira amacyenga. nibabajyane, bishyure ibyo bakoze.

    Ahubwo Njyewe Hari umuntu umereye nabi nanjye amaze iminsi ambwirako Muzehe we yacukuraga ibumba akakagwaho anyoherereza ibigambo yanditseho nihutira Kuri internet doreko "utazi ubwenge abaza google" hahahahhahaa nuko arambwira ngo arashaka ko mwoherereza itike atuye niba ari Rusizi ngo itike yo kuza Kigali akambwirako kuva aho ari ugera Kamembe ngo Ni 1500 hanyuma kuva Kamembe ugera Kigali ngo ni 5000 ndakeka kandi ngo bazaza ari bibiri na murumuna we aba yigize umunyacyaro bya hatari udasobanukiwe ngo azaza murebere ngo we ntabyo azi ngo abayobozi baravuzengo bazaza gusaka Uwo bazagasangana bazakamwaka ntanikintu bamuhaye none ngo arashaka kukanzanira nkamushakira umuclient ngo Hari abazungu baje kugashakisha ngo bari kumwe n’umukobwa umukobwa nyuma arabahamagara arababwirango bazakamuhe azabubakira inzu nziza cyane bamuhe n’inka ibaze! Nuko kandi aba ambwirako gateye nkipine y’ingorofani ngo imbere harimo uducupa tubiri harimo n’utuzi none rero Ni gute nabigenza.? Mumbwire. Unshaka ampamagare Kuri 0788761958

    Murakoze,
    Ubu hari umuturanyi wari uje anyereka sms bamwandikiye. Uwari uyimuhaye yamubwiye ibintu byose mwanditse muri iyo nkuru.
    Yaje kundeba ngo murebere icyo ayo magambo asobanura, nayamusobanuriye ansaba ko nayamurebera kuri internet, mu gihe nabyandikaga muri google mpise mbona inkuru yanyu.
    Biramufashije.
    MURAKOZE.

    Njyew hari umereye nabi yansabye tike nti nyayo nfite, ati waje ukakandebera, nti sinaza Risizi, ati mpa amayinite mpamagare nigurize tike yewe nihatari ahubwo Police nibashyikirize ubutabera kugirango nabandi babibonereho.

    Nina as hypnotize ubutabera

    Njyew hari umereye nabi yansabye tike nti nyayo nfite, ati waje ukakandebera, nti sinaza Risizi, ati mpa amayinite mpamagare nigurize tike yewe nihatari ahubwo Police nibashyikirize ubutabera kugirango nabandi babibonereho.

    Njyew hari umereye nabi yansabye tike nti nyayo nfite, ati waje ukakandebera, nti sinaza Risizi, ati mpa amayinite mpamagare nigurize tike yewe nihatari ahubwo Police nibashyikirize ubutabera kugirango nabandi babibonereho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa