skol
fortebet

Inzego zishinzwe umutekano zishe abagizi ba nabi 19 bateye I Musanze zifata mpiri batanu

Yanditswe: Sunday 06, Oct 2019

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zateye ba bagizi ba nabi bishe abantu I Musanze zicamo abagera kuri 19 abandi 5 bafatwa mpiri nkuko Polisi y’igihugu yabitangaje uyu munsi.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki 04 Ukwakira 2019,ahagana saa yine z’ijoro,izi nyeshyamba zateye mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi,zihitana abantu 8 barimo 6 zicishije intwaro gakondo hanyuma babiri bicishwa amasasu mu gihe abagera kuri 18 bakomeretse bajyanwa ku bitaro.

Mu itangazo ryasohowe na polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru, abahitanywe n’iki gitero bamaze kuba 14, bavuye ku munani bari batangajwe kuri uyu wa Gatandatu.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego zinjinzwe umutekano mu Rwanda zahise zigaba igitero kuri aba bagizi ba nabi zica abagera kuri 19 hanyuma abandi 5 bafatwa mpiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagize ati " Mu gikorwa cyo guhiga aba bagizi ba nabi, inzego z’umutekano zimaze kwica 19, ndetse 5 bafatwa mpiri. Ibikorwa byo gushakisha uwo ari we wese wagize uruhare muri iki gitero birakomeje.”

CP Kabera yavuze ko aba bagizi ba nabi basanze abantu mu ngo zabo babicisha ibyuma, abandi bicishwa amabuye ariyo mpamvu bakomeje guhiga abandi bagizi ba nabi bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe umuhango wo gushyingura mu cyubahiro abaturage bishwe, ari nabwo abagizi ba nabi bafashwe mpiri berekwa abaturage n’itangazamakuru.

Polisi yavuze ko kugeza ubu muri aka gace umutekano ari wose aho ishimira abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubera ubufatanye bagaragarije inzego z’umutekano.


Polisi yemeje ko yishe abagizi ba nabi 19 bateye mu Kinigi

Ibitekerezo

  • Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana ni nko kwica Imana ubwayo.Ikindi kandi,tujye twibuka ko twese tuzapfa,hanyuma dukore ibyiza aho gukora ibyo Imana itubuza.Niyo mpamvu iyi si ari mbi.Abantu baricana,bararwana,bariba,barasambana,barabeshyana,etc... Kuba Imana ibitubuza ntacyo bibabwiye.Nubwo Imana yicecekera ikabihorera,yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuri uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira nubwo aribo bake nkuko bible ivuga.Bizagenda nko ku gihe cya Nowa,ubwo harokotse abantu 8 gusa mu bantu millions nyinshi zari zituye isi.Bazize kutumvira Imana.History ihamya ko ibyo bintu byabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa