skol
fortebet

Ishyaka Green Party ryamaganye kumugaragaro iyicwa ry’umunyapolitiki wari Umuvugizi w’Ishyaka rya Ingabire Victoire ’FDU INKINGI’

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuwa 14 Werurwe 2019 Bwana Depite Dr. Frank Habineza uhagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryamaganye ku mugaragaro ubwicanyi bwakorewe uwari Umuvugizi w’ishyaka FDU INKINGI.

Sponsored Ad

Iri tangazo riragira riti :Nyakwigendera MUTUYIMANA ANSELME wavukijwe ubuzima kuwa 08 werurwe 2019. Ishyaka DGPR rirasaba Leta yu Rwanda kwihutishya iperereza ricukumbuye nubwo hari intambwe yatewe kugirango abishe Nyakwigendera Mutuyimana Anselme bagezwe imbere y’Urukiko.

Tukaba dusaba ko mu gihe hazaba urubanza rwazacirirwa aho icyaha cyabereye kugirango bibere urugero n’abandi baba bagifite umutima mubi wo kuvutsa abandi ubuzima. Twifatanije mu kababaro n’umuryango wa Nyakwigendera MUTUYIMANA ANSELME, imana imuhe iruhuko ridashyira.

Bikorewe i Kigali kuwa 14 werurwe 2019 Dr.Frank HABINEZA Perezida w’Ishyaka DGPR.

Ibitekerezo

  • Dutegereje ko na FPR yamagana ubwo bwicanyi bukorewe uwo munyapolitiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa