skol
fortebet

Ishyaka rya Zanu PF ryeguriye Inzu nziza umuryango wa Robert Mugabe

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Zanu PF ryabarizwagamo Nyakwigendera Robert Mugabe yatangaje ko iri shyaka ryafashe icyemezo cyo kurekera umuryango wa Robert Mugabe inzu nziza yabagamo mu murwa mukuru Harare.

Sponsored Ad

Ibi bivuzwe mu gihe umuvugizi w’umuryango wa Mugabe akaba n’umwishywa we Leon Mugabe yari amaze iminsi nawe atangaje ko inzu Robert Mugabe yabagamo itari iye ahubwo yari iyi shyaka Zanu PF.

Umunyamabanga Mukuru wa Zanu PF Obert Mpofu, yatangarije ikinyamakuru cya Leta, Herald ko iyo nzu izegurirwa umuryango kimwe n’indi yari ituyemo umukobwa wa Mugabe witwa Bona Mugabe Chikore.

Yagize ati “Nta cyahindutse ku gitekerezo cy’ishyaka cyo gutanga burundu iyo mitungo.”

Nyuma y’urupfu rwa Muzehe Mugabe muri icyo gihugu hari hatangiye kuvugw a inkuru z’uko iyo nzu uyu mukambwe wayoboye Zimbabwe imyaka irenga 30 yabagamo igihe gusubizwa mu mitungo yiryo shyaka aho bavugaga ko izaba inzu ndangamurage yiryo shyaka.

Mugabe wakuwe ku butegetsi mu 2017, yitaba Imana tariki 6 Nzeri afite imyaka 95, agwa muri Singapore ahitanywe na kanseri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa