skol
fortebet

Isupu y’Inyanya kimwe mu biribwa bifite ubushobozi buhambaye bwo kongerera abagabo intanga

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe hanze bwemeje ko intungamubiri izwi nka ‘lycopene’ iboneka mu nyanya ishobora kongerera abagabo intanga mu gihe cy’akabariro bityo bikazamura uburumbuke bwabo mu muryango.

Sponsored Ad

Abagabo bafite ubuzima bwiza bagiye buri munsi bafata ku isupu ngufi (ifashe) y’inyanya yajya nko ku biyiko bibiri bakayirenza ku bindi biryo, basanzwe bafite intanga nziza kurushaho.

Ubugumba mu bagabo bugaragara ku kigero kigera kuri kimwe cya kabiri cy’abashakanye baba barabuze urubyaro.

BBC ivuga ko Impuguke mu bijyanye n’uburumbuke zavuze ko hakenewe gukorwa ubundi bushakashatsi burenzeho burimo n’abagabo basanzwe bazwiho kugira ibibazo by’uburumbuke.

kigo NHS gishinzwe ubuzima mu Bwongereza kuri ubu kigira inama abagabo bafite ibibazo by’uburumbuke kurya indyo yuzuye ndetse bakambara imyenda y’imbere itabakanyaga.

Ikigo NHS kinabagira inama yo kugabanya umuhangayiko uko bashoboye kose kandi bakajya bakorana imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho n’abo bashakanye mu gihe cyabo cy’uburumbuke, mu kwongera amahirwe cyane bishoboka yo gusama.

Ariko igitekerezo cyuko intungamubiri zimwe na zimwe zishobora kongerera uburumbuke abagabo, hashize igihe kivugwaho.

‘Lycopene’ – cyo kimwe n’intungamubiri (vitamine) E n’umunyu ngugu wa ‘zinc’ byibanzweho n’ubushakashatsi bwabanje – ibuza ibishobora kwangiza ingirabuzima-fatizo (cells/cellules) mu mubiri.

Iyi ntungamubiri ya ‘lycopene’ iboneka mu nyanya yagiye ivugwa ko yaba ifite n’akandi kamaro, karimo nko kugabanya ibyago byo kurwara indwara y’umutima ndetse na kanseri zimwe na zimwe.

Itsinda ry’abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza bakoreye ubu bushakashatsi ku bagabo 60, mu gihe cy’ibyumweru 12. Batoranyijwe mu buryo bwo gutomboza.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi ku mirire cya European Journal of Nutrition.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa