skol
fortebet

Itabi ryo kwa Rwigara ryagurishijwe mu cyamunara miliyoni 512, Anne Rwigara yagize icyo abivugaho

Yanditswe: Thursday 29, Mar 2018

Sponsored Ad

Anne Rwigara na basaza be imbere y’umuhesha w’inkiko Me Vedaste Habimana
Sitoke y’ itabi ry’ isigara yari igizwe n’ amakarito 7195 y’itabi ry’uruganda rw’itabi rwa Primier Tobacco Company rw’umunyemari Nyakwigendera Rwigara Assianpol yagurishijwe mu cyamunara miliyoni 512Frw Umuryango wa Rwigara uvuga ko iri tabi ryari rifite agaciro ka Miliyari 1( 1000 000 000).
Kuri uyu wa 28 Werurwe 2018, nibwo Umuhesha w’inkiko w’umwuga yagurishije mu cyamunara amakarito 7195 y’itabi ry’uruganda rw’itabi rwa (...)

Sponsored Ad

Anne Rwigara na basaza be imbere y’umuhesha w’inkiko Me Vedaste Habimana

Sitoke y’ itabi ry’ isigara yari igizwe n’ amakarito 7195 y’itabi ry’uruganda rw’itabi rwa Primier Tobacco Company rw’umunyemari Nyakwigendera Rwigara Assianpol yagurishijwe mu cyamunara miliyoni 512Frw Umuryango wa Rwigara uvuga ko iri tabi ryari rifite agaciro ka Miliyari 1( 1000 000 000).

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2018, nibwo Umuhesha w’inkiko w’umwuga yagurishije mu cyamunara amakarito 7195 y’itabi ry’uruganda rw’itabi rwa Primier Tobacco Company kugira ngo hishyurwe umwenda w’ imisoro uru ruganda rubereyemo ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro RRA.

Nubwo iyi sitoke yagurishijwe ntabwo ishobora kwishyura umwenda wose uyu muryango wa Rwigara ubereyemo Leta kuko RRA yishyuza uyu muryango miliyari 6 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Umukobwa wa Rwigara Anne Rwigara wari ufunganywe na Nyina Adeline Rwigara na Mukuru we Diane Rwigara akaza kurekurwa n’ urukiko (Anne Rwigara) yabwiye itangazamakuru ko itabi ryagurishijwe ryari rifite agaciro ka miliyari 1, yongeraho amagambo agaragaza ko ibyo umuryango we urimo gukorerwa ari akarengane.

Ati “Iki ni igihugu cy’ amabandi kitwa ngo kigendera ku mategeko. Kuva muri za 80 (1980s) papa yakoresheje imbaraga ngo agere kuri uru ruganda, imyaka 35 yo gukora cyane none mu masaha atatu urarujyanye” Niko Anne Rwigara yabwiye abakozi ba RRA n’ umuhesha w’ inikiko.

Umuyobozi wa RRA Richard Tusabe yatangarije Reuters ko iyo cyamura yakurikije amategeko yongeraho ko nta mpamvu za politiki zibyihishe inyuma ndetse yongeraho ko hari n’ indi mitungo izagurishwa

Yagize ati “Hari imitungo myinshi yo kugurisha. Tugomba kugurisha myinshi kugira ngo tugaruze umutungo wa guverinoma. Ikigamijwe ni ukugaruza umutungo wa guverinoma”.

Uyu mwenda w’ imisoro RRA yishyuza uru ruganda bivugwa ko ari iyo kuva muri 2012, aho kuva muri iyo myaka uru ruganda rwahagaze kwishyura kugeza ubwo rwaje kugezwa mu nkiko na RRA, aho urubanza rwaburanishirijwe m rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, abo muri uyu muryango wa Rwigara baza gutsindwa bityo bananirwa kwishyura ariko gutezwa cyamunara kw’ibyabo.

Ibitekerezo

  • mwihanganeimana niyo nkuru

    ngo igihugu cy’amabandi?? sha urasangamo bene so tu

    This Is Africa. The second Jungle ever!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa