skol
fortebet

“Iterambere rirambye turarishaka, kuko igihugu gifite amahoro” Capt. David RUGAMBA [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, May 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Kamonyi Capitaine RUGAMBA David, avuga ko nyuma yo guharanira amahoro, ubu ikigezweho ari uguharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Ibi yabitangarije mu gikorwa cyo gutangiza “Army Week”, kuri uyu wa 04 Gicurasi 2017 ubwo ingabo z’igihugu, ubuyobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bahuriraga mu gishanga cya Gikoro, mu gutegura imirima ndetse no gutera ibishyimbo mu rwego rwo kubyaza umusaruro ik gishanga.
Capt. David Rugamba, ashimangira ko ku bufatanye (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Kamonyi Capitaine RUGAMBA David, avuga ko nyuma yo guharanira amahoro, ubu ikigezweho ari uguharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Ibi yabitangarije mu gikorwa cyo gutangiza “Army Week”, kuri uyu wa 04 Gicurasi 2017 ubwo ingabo z’igihugu, ubuyobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bahuriraga mu gishanga cya Gikoro, mu gutegura imirima ndetse no gutera ibishyimbo mu rwego rwo kubyaza umusaruro ik gishanga.

Capt. David Rugamba, ashimangira ko ku bufatanye n’abaturage byose bishoboka kandi yizeye ko bazakomeza kubaka ubwo bumwe hagamijwe imibereho myiza ya buri munyarwanda.

Uyu musirikari mu ngazo b’u Rwanda yagize ati” iterambere turarishaka kandi byihuse, kuko igihugu gifite amahoro. Icyo musabwa nk’abaturage ni ubufatanye kandi nta kabuza tuzabigeraho kuko dufite ubuyobozi bwiza, ubushake ndetse n’imbaraga zo gukora”.

Ku ruhande rw’abanyamuryango ba KOARIKA bakorera ibikorwa by’ubuhinzi muri iki gishanga cya Gikoro kiri hagati y’imirenge ya Rukoma, Karama na Gacurabwenge, Jean Pierre Muhashyi umuyobozi w’iyi koperative, yashimiye ingabo z’igihugu ku kuba barahisemo gutangiriza ibi bikorwa muri iki gishanga hagamijwe kukibyaza umusaruro.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abahinzi bagenzi be kurushaho kwita kuri aka kazi kandi bakarushaho kugendana n’igihe kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera bityo biteze imbere n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka, nawe yagarutse ku bufatanye bwa buri munsi buranga ingabo z’igihugu n’abaturage. Uyu muyobozi yasobanuye ko ibi bikorwa by’ingabo biba bigamije ahanini kubaka ihame ry’ubufatanye no kurushaho gutekereza ku ngamba ziganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ku ruhande rwo kurushasho guharanira imibereho myiza, Umuyobozi w’Akarere yasabye aba baturage kwirinda kujyana umusaruro wose ku isoko; ahubwo bakajya buri gihe baharanira kwihaza, abana bakarya indyo yuzuye ndetse bakabona n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu miryango yabo.

Kugira ngo iki gishanga gikomeze rero kugirira akamaro abahinzi ariko nabo bakagira uruhare mu kubaka igihugu, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye abaturage bakorera muri iki gishanga kujya basora ku gihe kuko iki gishanga ari icya Leta, bityo bakaba bagomba gutanga ubukode bw’ubu butaka nkuko amategeko abiteganya.
Iki gishanga cya Gikoro gifite ubuso bungana na 87ha, kikaba gihingwamo n’abaturage b’Imirenge 3 bagera kuri 965, muri bo abagore ni 547 n’abagabo 418 bose bakaba ari abanyamuryango ba Koperative KOARIKA






Faustin NTAKIRUTIMANA- KAMONYI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa