skol
fortebet

Iterambere ryaraje ingobyi zahekaga abarwayi zisubira guheka abageni

Yanditswe: Friday 29, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda yagize ati ‘Agahugu katagira umuco karacika’. Burya ntawe ukwiye gusebya umuco w’ undi kuko buri muco ugira ibyiza byawo kandi umuco ni nk’ ikiremwa ugira amabyiruka n’ ubusaza ukanapfa.
Imyaka yanjye irasatira 30, nagize 20 ntarabona umugeni bahetse mu ngobyi. Mu mabyiruka yanjye abageni nabonaga bagenda n’ amaguru bakagenda batihuta nkabona nibyiza. Uwabaga yifite yagendaga n’ imodoka bikaba ikimenyetso cy’ ubukire mu bukwe bwe.
Magingo aya ikiranga ubukwe bw’ umukire mbona (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda yagize ati ‘Agahugu katagira umuco karacika’. Burya ntawe ukwiye gusebya umuco w’ undi kuko buri muco ugira ibyiza byawo kandi umuco ni nk’ ikiremwa ugira amabyiruka n’ ubusaza ukanapfa.

Imyaka yanjye irasatira 30, nagize 20 ntarabona umugeni bahetse mu ngobyi. Mu mabyiruka yanjye abageni nabonaga bagenda n’ amaguru bakagenda batihuta nkabona nibyiza. Uwabaga yifite yagendaga n’ imodoka bikaba ikimenyetso cy’ ubukire mu bukwe bwe.

Magingo aya ikiranga ubukwe bw’ umukire mbona kitakiri imodoka ahubwo ari uko agerageza kubukora bya gakondo ya Kinyarwanda arinaho ubona bahetse umugeni mu ngobyi.

Mbyiruka nabonaga izi ngobyi zisigaye ziheka abageni bifite zarahekaga abarwayi n’ abantu batabasha kwigenza n’ amaguru yabo. Niga amateka umwarimu yatubwiye ko kera umugeni bamuhekaga mu ngobyi bagamushyingira umuntu atazi kuko imiryango ariyo yarambagizaganya. Ibi si ibyakera cyane kuko na nyogokuru numvise avuga ko bamuhetse mu ngobyi.

Muri 2015 nagize amahirwe yo kugera muri pariki y’ Ibihondogo ibitse byinshi mu mateka y’ u Rwanda; njye nabo twari kumwe abashinzwe iyo pariki batweretse IKITABASHWA, ingobyi yahekaga umwami. Numvishe nejejwe no kubona ikitabashwa kuko nari narakize mu ishuri.


Guheka abageni mu ngobyi bigezweho

Ingobyi ya Kinyarwanda kuba isigaye iheka abageni bisobanuye ko igiye gukomeza gukira agaciro mu Rwanda nuko umuco wo guheka abarwayi mu ngobyi ugenda ucika. Gucika k’ uyu muco kuraturuka kukuba iterambere ry’ ibinyabiziga bya moteli rimaze kugera henshi mu gihugu. Kuva mu myaka nk’ itatu ishize maze kugera mu turere hafi ya twose uko ari 30, ahantu nasanze umuco wo guheka abarwayi mu ngobyi ni mu karere ka Rusizi mu murenge ugizwe n’ ikirwa cya Nkombo. Aha biraterwa ni uko kuri iki kirwa bitoroshye kuhageza ikicyabiziga cya moteri no ku kihakura kuko bisaba kucyambutsa amazi y’ ikiyaga cya Kivu. Muri uyu mwaka nagize amahirwe yo kuganira n’ abaturage bo ku Nkombo bambwira ko kimwe mu bibazo bafite ari uko batakibona aho bakosha ingobyi kuko izo bakoreshaga bazikuraga ku Gikongoro mu karere ka Nyamagabe none ubu bakaba batakiziboha.


Uyu ni umurwayi bahetse mu ngobyi

Ibi simbitindaho kuko kuba amashyanyarazi yarambutse akagera ku Nkombo n’ ibinyabiziga bya moteri bigereyo ku bwinshi nabo bumve uburyohe bwo kudacibwa urutugu n’ umujishi w’ ingobyi n’ ubwo guhererana ari umuco mwiza ugaragaza ubufatanye no gutabarana.

Ntangira navuze ko umuco uvuka, ukabyiruka, ugasaza ukanapfa. Si igitangaza kandi sinabibi kuba ingobyi ya Kinyarwanda yakongera kugira agaciro kuko isobanuye byinshi mu muco Nyarwanda. Niba umuco uhindagurika bivuze ko hari ibyo uvoma mu mico y’ amahanga si igitangaza kuba wavoma muri gakondo yawo ukabigarura aha ndavuga ‘guheka abarwayi mu ngobyi’ kandi sinabyo gusa cyane ko na Gacaca, Iterero ry’ igihugu n’ Umuganda rusange birimo guhesha u Rwanda amanota meza kandi byaragaruwe bikuwe mu muco gakondo Nyarwanda.


Iyi ni ishusho y’ uko ububwe bwa gakondo ya Kinyarwanda bwakorwaga. Ese n’ ibibindi bizagaruka mu bukwe bw’ ubu ko byakuwe n’ amajerekani?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa