skol
fortebet

Jabana: Uruhinja rwahiriye mu nzu rurapfa ababyeyi bajyanwa kwa mugana

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Inzu y’ icyumba kimwe iherereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo yafashwe n’ inkongi, umugore, umugabo n’ umwana bahiramo, umwana ahasiga ubuzima.
Umuturage wabonye iby’ iyi nkongi yo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2017, yavuze ko yaturutse kuri buji uyu muryango wacanye ukibagirwa kuyizimya.
Yagize ati “ Bari barimo bacanye buji, ubwo basinziriye, buji yari iteretse ku ijerekani, ijerekani itere kuri kuri tapi, tapi irashya itwika na matela bari baryamyeho ntibabimenya aho (...)

Sponsored Ad

Inzu y’ icyumba kimwe iherereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo yafashwe n’ inkongi, umugore, umugabo n’ umwana bahiramo, umwana ahasiga ubuzima.

Umuturage wabonye iby’ iyi nkongi yo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2017, yavuze ko yaturutse kuri buji uyu muryango wacanye ukibagirwa kuyizimya.

Yagize ati “ Bari barimo bacanye buji, ubwo basinziriye, buji yari iteretse ku ijerekani, ijerekani itere kuri kuri tapi, tapi irashya itwika na matela bari baryamyeho ntibabimenya aho bashigukiye nibwo babibonye baratabaza”

Nk’ uko tubikesha Radio 1, uyu mutangabuhamya yatangaje ko uyu muryango watabaje, abasirikare bakahagera bakica urugi bakabageraho. Gusa ngo umwana yari yamaze gushiramo umwuka.

Umugore w’ umuturanyi yavuze ko uyu muryango wari ufite umwana w’ ikinege w’ amezi ane ari nawe wahiye bikamuviramo urupfu.

Uyu mugore yavuze ko uyu umugabo wo muri urwo rugo yavuyemo yahiye ahantu hose, mu gihe umugore we yahiye imisatsi no ku matwi. Abahiye bajyanywe kwa muganga.

Uzayisenga Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Jabana yijeje ubufasha uyu muryango igihe cyose wagaragariza ubuyobozi ko ufite ikibazo cy’ amikoro haba mu kwivuza cyangwa gushyingura urwo ruhinja.

Yagize ati “Kugeza ubu abajyanywe kwa muganga bajyanywe ntabwo turabona uza gusaba ubufasha agaragaza ko hari ikibazo runaka bafite. Turamutse tubonye abadusaba kugira icyo dukora twagikora n’ ubundi nk’ uko dukorera abaturage bose batishoboye”

Uyu muyobozi yavuze ko Umurenge ayoboye witeguye gutanga ubufasha haba mu gushyingura nyakwigendera no gutanga ubufasha bukenewe ngo abahiye bivuze.
Ntawavuga ko ubu bufasha budakenewe cyane ko abaturanyi bavuga ko uyu muryango ubayeho mu buzima butari bwiza bikanagaragarazwa n’ akazu k’ icyumba kimwe uyu muryango utuyemo.

Ibitekerezo

  • turabihanganisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa