Jeanette Kagame yeseje undi muhigo muri Afurika ahabwa igihembo gikomeye[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 30 September 2018 Yasuwe: 1269

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika, kubera uruhare rukomeye agira mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko abagore n’abana b’abakobwa.

Madamu Jeannette Kagame yahawe iki gihembo mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2018, mu birori byabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Vincent Karega niwe wakiriye icyo gihembo mu izina rya Madame Jeannette Kagame.


Madamu Jeannette Kagame yahawe iki gihembo kubera uruhare rukomeye agira mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage.

Ibi bihembo byiswe African Women of Excellence Awards bihabwa abagore b’Abanyafurika, n’abafite inkomoko muri Afurika bagaragaje kuba indashyirwa mu bikorwa bigamije impinduka muri politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi bihembo kandi, bitegurwa n’Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga (DAF), bafatanyije na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), gitanzwe ku nshuro ya kane kikaba cyegukanwe na Madamu Jeannette Kagame.

Amb. Vincent Karega yatangaje ko ari iby’agaciro kuri we kwakira iki gihembo cy’umugore w’icyitegerezo kigenewe Madamu Jeannette Kagame, kubera byinshi yagejeje ku muryango Nyarwanda.

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo hanashimwe uruhare rw’abagore nka Winnie Madikizela Mandela warwanyije politiki y’ivangura muri Afurika y’Epfo, Ruth Sando Perry wabaye umugore wa mbere wayoboye Liberia na Aretha Franklin ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Soul.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

REG yiyemeje kugabanya ku rwego rwo hejuru icanwa ry’inkwi mu ngo...

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG cyatangiye ubukangurambaga mu gihugu...
21 February 2019 Yasuwe: 1040 0

Ikigo cyafashaga abana batishoboye cyubatse mu gishanga nacyo cyatangiye...

Kimwe n’izindi nyubako ndetse n’ibikorwa biherereye mu bishanga hirya no hino...
21 February 2019 Yasuwe: 2065 0

Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye yerekana ko abahungu...

Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018...
21 February 2019 Yasuwe: 4359 0

MINEDUC igiye gushyira hanze amanota y’abanyeshuli barangije amashuli...

MINEDUC yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019, aribwo...
20 February 2019 Yasuwe: 731 1

Abarimu ba kaminuza ya Kibungo bamaze amezi 5 badahembwa baratabaza

Abarimu bigisha muri kaminuza ya Kibungo bari kurira ayo kwarika kubera ko...
20 February 2019 Yasuwe: 962 0

Amajyepfo:Abarimu bababajwe no gutinda k’umushahara w’ukwezi kwa Mutarama,...

Abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye bo mu turere tumwe na tumwe two mu...
20 February 2019 Yasuwe: 678 1