skol
fortebet

Jeannette Kagame yatashye amazu y’ amasaziro yatwaye miliyari 2 Rwf [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

Umufasha wa Perezida w’ u Rwanda kuri uyu wa 3 Nyakanga 2018 yafunguye ku mugaragaro icumbi ryiswe “Impinganzima Hostel” rigiye gucumbikira abakecuru n’abasaza bagera kuri 80 basigaye badafite imiryango yo kubitaho.

Sponsored Ad

Iri cumbi ryatujwemo abasaza n’ abacekuru bahawe izina ry’ INTWAZA ryubatswe mu murenge wa Nyamata w’ akarere ka Bugesera nyuma y’ ayubatswe i Nyanza, Rulindo, Kamonyi, Kayonza na Huye mu mwaka ushize.

Mme Jeannette Kagame yavuze ko kubera amateka y’iki gihugu aba bakecuru n’abasaza mu bikomere yabasigiye bishatsemo imbaraga zo gukomera bibera n’abandi isoko y’ishyaka ryo guharanira ko nta munyarwanda uzongera kuvutswa uburenganzira bwe ku mpamvu iyo ariyo yose.

Inzu zatashywe ni inyubako enye (4) zigezweho zifite kandi ivuriro, inzu mberabyombi, inzu y’ubucuruzi n’ibindi byangombwa nkenerwa zuzuye zitwaye miliyari ebyiri z’ amafaranga y’ u Rwanda ku bufatanye bwa MINADEF, FARG n’Akarere ka Bugesera.


Dr Alvera Mukabaramba

Dr Alivera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko izo nyubako zije zisanga izindi 10 zimaze kubakwa hirya no hino mu gihugu ku buvugizi bwa Madamu Jeannete Kagame ku bibazo byugarije bamwe mu ncike zitagiraga aho gukinga umusaya.


Beransira Bagirinka

Beransira Bagirinka wiciwe abana bose muri Jneoside ni umukecuru watanze ubuhamya mu izina ry’abandi, yashimiye leta kuri iki gikorwa avuga ko bumva batakiri incike kuko bafite leta ibahumuriza.

Ati “Nubwo uwambaye ikirezi atamenya ko cyera ariko ubu kubera u Rwanda rwiza natwe abapfakazi n’incike turashima leta ku bwa Madamu Jeannete Kagame. Aka kanya mpagaze hano mvugira bene data bo mu mpinga nzima, bantumye ngo ntitukiri incike kubera Madamu Kagame.”

Mme Jeannette Kagame yabwiye aba bakecuru n’abasaza bise INTWAZA ati “Mukomere kandi mukomeze gutwaza! Dutewe Ishema no kwitwa abana banyu, kandi tuzakomeza kuvoma imbaraga mu kwihangana n’ubugwaneza muhorana.”

Ati “Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’izindi nzego tuzakomeza kubitaho tubavuza, tubashakira ibibatunga bya buri munsi. Ku bijyanye n’amacumbi ni ikibazo dukomeza kwitaho by’umwihariko turabizeza ko abatarabona amacumbi tuzagenda tubikemura uko ubushobozi bugenda buboneka.”

Yasabye ko hakomeza ubuvugizi ku barokotse Jenoside batishoboye bakavanwa mu bwigunge, yasabye abanyarwanda gukomeza kubana mu bumwe n’ubwiyunge.
Yasabye kandi ko mu gukomeza ubu bumwe n’ubwiyunge abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro bayatanga.

Ati “Ibi ndabivuga kuko tumaze iminsi twumva ko hari ahabonywe imibiri igera kuri 500 kandi hari abagakwiye kuba baratanze amakuru yaho hakiri kare.”

AMAFOTO





Ibitekerezo

  • Ibigo by’abantu bashaje biba ku isi hose.Mu bihugu byateye imbere,abantu bashaje hafi ya bose bajya kuba muli ibi bigo.
    GUSAZA biri mu bintu bibabaza abatuye isi.Ariko nk’abakristu,tujye twibuka ko dusaza kandi tugapfa kubera ko twese duturuka kuli ADN ya Adamu na Eva yanduye kubera gusuzugura imana.Ubundi bagombaga kubaho iteka batarwara,badasaza kandi badapfa.Cyokora kubera ko YESU yaje kuducungura,abantu bumvira imana bazazuka babeho iteka,muli Paradizo.Ni YESU ubwe wabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntitukibeshye ngo kubera ko byatinze ntabwo bizaba.
    Niba ukunda ibyerekeye imana,soma muli 2 Petero 3:9 impamvu ibyo imana yadusezeranyije bisa naho bitinda.
    Tugomba kumenya ko abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana,ntabwo bo bazazuka,kubera ko imana ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa