skol
fortebet

Jeannette Kagame yavuze ku bashaka gusenya Ubunyarwanda

Yanditswe: Monday 02, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2020, mu ihuriro ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ryibanze ku gaciro k’Ubunyarwanda, Jeannette Kagame yavuze ku bashaka gusenya ubunyarwanda babitewe n’impamvu zitandukanye.

Sponsored Ad

Ihuriro ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ni ihuriro ngarukamwaka ryabaye ku nshuro ya 13, rikaba ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu.” Jeannette Kagame muri ubu butumwa yageneye abitabiriye iri huriro, yagize ati:

Ndi Umunyarwanda ikomeze ibe igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu n’urukingo rw’abato ndetse n’ingabo idukingira, tugatura u Rwanda rutekanye.

Yabwiye urubyiruko ati: “Icyifuzo cyacu nk’ababyeyi, nk’abayobozi, ni ukugira abadukomokaho bazakomeza umurage w’Ubunyarwanda, kuko busumba ibindi byose duhuriyeho.”

Yaje kuvuga ku bashaka gusenya uyu murage w’Ubunyarwanda, bakunze kumvikana mu gihe Abanyarwanda besa imihigo. Ati:

Bimaze kuba umuco ko buri igihe iyo tudadiye, iyo tweshe imihigo ni bwo amajwi nyangarwanda azamuka agamije kugoreka amateka yacu no gusenya ubunyarwanda.

Jeannette Kagame yakomeje ati:Bishobora kuba biterwa rimwe na rimwe n’uruhare umuntu afite muri ayo mateka, cyangwa kunanirwa kwitandukanye nayo. Bishobora guturuka ku nyungu z’umuntu bwite cyangwa izo we yita inyungu rusange. Hari kandi uruhererekane rw’urwango no kutanyurwa n’ibyo u Rwanda rukora bigamije guteza imbere twese.

Nk’uko byashimangiwe na Bishop John Rucyahana uyoboye umuryango Unity Club Intwararumuri, gahunda ya Ndi Umunyarwanda iba umwanya wo kwibutsa Umunyarwanda uruhare rwe mu gushimangira no gusigasira ibagezweho, Abanyarwanda bakanarebera hamwe ahari inzitizi, bakahashakira umuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa