Kabagema wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe cy’imyaka 4 yitabye Imana[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 22 August 2019 Yasuwe: 2616

Kabagema Christophe wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe cy’imyaka ine, yitabye Imana aguye mu Bufaransa aho yari atuye.

Kabagema yavukiye i Nyamabuye mu yahoze ari Gitarama ku wa 6 Gashyantare 1927, yitabye Imana ku wa kabili tariki ya 19 Kanama 2019 afite imyaka 92.

Yaguye mu Bufaransa mu Mujyi wa Lille aho yari atuye we n’umuryango we.

Yari yarashakanye na Mukayiranga Esther babyarana abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu.

Mu 1933 yize amashuri abanza i Kabgayi ayarangiriza i Zaza 1939. Ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire ( Section Candidats-Chefs) yateguraga abazaba abashefu muri Astrida icyo gihe guhera 1940, mu 1964 nibwo yize amashuri yo ku rwego ruhanitse muri EDHEC ( Ecole de Haute Etudes Commerciales du Nors Lille).

Kabagema (uwo akamenyetso k’umutuku kagaragaza) ni umwe mu bantu bari aba hafi ku mwami Kigeli V Ndahindurwa

Kuva mu 1947 yari Assistant Administrateur ( Astrida – Butare), aba sous-chef i Kazo mu Burasirazuba (Kibungo), ndetse yanabaye Umunyamabanga wungirije w’Umujyanama Mukuru w’igihugu i Nyanza.

Muri 1959 yabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa i Nyanza kugeza mu 1963 .

Azashyingurwa mu Bufaransa, mu kumuherekeza hateganyijwe misa ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2019 muri Eglise Saint Martin de Roubaix, akazashyingurwa ahitwa Cimetière de Tourcoing Blanc-Seau.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hashyizweho amabwiriza adasanzwe agenga abashoferi bo mu Rwanda batwara...

Urwego rw’ igihugu ngenzura mikorere RURA ryatangaje amabwiriza agenga...
14 September 2019 Yasuwe: 7513 3

Chorale Abarinzi yo muri ADEPR yakoze impanuka ikomeye umwe ahasiga ubuzima...

Chorale Abarinzi yo mu itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Kumukenke muri...
14 September 2019 Yasuwe: 6106 1

Perezida Kagame yakomoje ku kwegura igitaraganya kw’aba Meya no ku bagore...

Ubwo nyakubahwa yitabiraga inama ya Biro Politiki yateranyirije hamwe...
14 September 2019 Yasuwe: 3910 0

Karongi: Niringiyimana wahanze umuhanda wa kilometero 7 bikamuhesha guhura...

Umusore witwa Niringiyimana Emmanuel utuye mu murenge wa Murambi mu karere...
14 September 2019 Yasuwe: 8733 0

Umujyi wa Kigali wanyomoje Kidum wavuze ko bamubujije kuririmbira mu...

Umujyi wa Kigali wanyomoje amakuru yatanzwe n’umuhanzi Nimbona Jean Pierre...
14 September 2019 Yasuwe: 1567 0

Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye bikomeye Twagiramungu...

Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye Faustin Twagiramungu...
14 September 2019 Yasuwe: 7385 1