skol
fortebet

Kagame naba atakiri umuyobozi ubu u Rwanda ruzagira amahoro?

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gasabo ko mujyi wa Kigali, yavuze ko hari abibaza niba u Rwanda ruzagira amahoro igihe azaba atarikiri Perezida wa Repubulika.
Ku isaha ya saa cyenda zuzuye nibwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yageze mu Murenge wa Bumbogo aho yakiranywe amashyi n’impundu n’ibihumbi by’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bakoraniye ahabereye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Kagame, mbere yo kugeza imigabo n’imigambi ye kubaturage ba Gasabo (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gasabo ko mujyi wa Kigali, yavuze ko hari abibaza niba u Rwanda ruzagira amahoro igihe azaba atarikiri Perezida wa Repubulika.

Ku isaha ya saa cyenda zuzuye nibwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yageze mu Murenge wa Bumbogo aho yakiranywe amashyi n’impundu n’ibihumbi by’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bakoraniye ahabereye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Kagame, mbere yo kugeza imigabo n’imigambi ye kubaturage ba Gasabo yabanjirijwe na bamwe mu bahagarariye amashyaka 8 [PSD,PL,PDI,PDC,UDPL,PSL,PPC,PSP] yemeye gufatanya na FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Ministiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Kagame, yahawe umwanya maze agaruka ku buryo amatora yo mu Rwanda aba mu mahoro mu gihe ahandi arangwa n’intambara imvururu no gupfa.

Ati:"Abatadukunda bavuga ko twazanye abantu ku ngufu, ariko aha ni muri ’Capital’, iyo babaye bemera guca bugufi bakiga(abo batadukunda), twe dufite imbaraga zitarimo agahato".

Uwacu Julienne avuga ko uyu munsi FPR-INKOTANYI n’imitwe ya Politiki yifatanije nayo, batangira kubyina intsinzi "n’ubwo ejo bundi ngo tuzabyina irushijeho"

Mu ijambo rye, Kagame yabanje gushimira abo babanye mu turere 29 bari muri gahunda yo kumwamamaza .

Kagame yavuze ko hari abibaza uko u Rwanda ruzamera ntaba atakiri umukuru w’Igihugu. Ati "Babonye kuduhagarika mu guhitamo kwacu bitagishobotse, none ubu bari "kwibaza ngo Kagame naba atakiri umuyobozi ubu u Rwanda ruzagira amahoro?"

Yungamo ati "Mbere ya Kagame ko ntamahoro ahari bakaba barabishimaga, kuki bibaza ibizaba nyuma ya Kagame?"

"Aho tuvuye n’aho tugeze ubu, tuzi kwihitiramo uko tugomba kubaho".

"Iyo hagize uwiha uburenganzira ko bashobora kubwira Kagame icyo agomba gukora, niwo munsi mpitamo gukora ibinyuranye n’ibyo bavuga, ari ubushize , ari ubu ndetse n’ubuzaza".

"Twahisemo, nibitugaruka tuzahangana nabyo, kuko nitwe n’ubundi bigarukaho".
"Iki gikorwa cyo guhitamo abayobozi, inshingano umuyobozi afite"
"umuyobozi niwe uterwa imijugujugu y’abo ayobora, mu gihe tukiri kumwe ntayizabageraho".


"4/08/2018 ni ugutora icyo gipfunsi. Icyo kivuze ni ubumwe bw’igihugu cyacu. Ubudasa bwacu, amajyambere yacu, bivuze Abanyarwanda bafite ituze kandi bagirirana ituze, bivuze abikorera bagakora bagateza imbere igihugu cyabo, bivuze imiyoborere myiza, aho umuyobozi abazwa ibyo akora mu nshingano ze,
bivuze kugendera hamwe tukihuta tukagera aho dushaka, bivuze kurera neza urubyiruko rukiteza imbere rukanateza imbere igihugu cyacu, bivuze kandi gufatanya k’umugore n’umugabo, ndetse no gufatanya n’abaturanyi tugatera imbere mu bufatanye. Bivuze kandi umutekano urambye muri byose".

Paul Kagame yasoje ijambo rye avuga ko mu myaka irindwi iri imbere ari umwanya mwiza aho abanyarwanda bazaba bafite ubwisanzure bwo gukora icyo bashaka, iterambere rikagera kuri buri wese nta n’umwe usigaye, urubyiruko, abagore n’abagabo bakagera ku byifuzo byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa