skol
fortebet

Kagame Paul yatsindiye kuba Perezida w’u Rwanda 2017-2024

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, nyuma yo kuvuga aya majwi y’ibanze yagize ati “Twavuga ko afite [Paul Kagame] amahirwe yo kuzakomeza kuba uwa mbere akaba azatsindira uyu mwanya wa Perezida wa Repubulika muri manda itaha. Ibyo rero tukaba tuzabihamya ejo.”
Muri aya matora abantu batoreye kuri site z’itora 2,340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16,691. Abanyarwanda bangana na 6, 897,076 nibo banyarwanda batoye aho Prof Kalisa Mbanda avuze ko amatora yagenze.
Ibyavuye mu Matora (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, nyuma yo kuvuga aya majwi y’ibanze yagize ati “Twavuga ko afite [Paul Kagame] amahirwe yo kuzakomeza kuba uwa mbere akaba azatsindira uyu mwanya wa Perezida wa Repubulika muri manda itaha. Ibyo rero tukaba tuzabihamya ejo.”

Muri aya matora abantu batoreye kuri site z’itora 2,340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16,691. Abanyarwanda bangana na 6, 897,076 nibo banyarwanda batoye aho Prof Kalisa Mbanda avuze ko amatora yagenze.

Ibyavuye mu Matora bishyizwe ahagaragara na NEC bingana na 20% y’amajwi yose yatowe kuko hari aho bakibarura abajwi yose, bakaba bateganya kuzageza ku Banyarwanda Amajwi yose y’agateganyo ejo saa kumi n’imwe.

1:07 Tugeze ku wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2017: I Rusororo, FPR Inkotanyi ikomeje ibirori, abaturiye aho uyu muryango ukorera barumva muzika inogeye amatwi.

Igice cya nyuma cy’amajwi y’ibanze Komisiyo y’amatora yatangaje

Kugeza ubu amajwi amaze gutangazwa n’ayo ku biro by’itora 1 732 bigana na 74% y’ibiro byose byatoreweho mu gihugu.

Komisiyo y’amatora iravuga ko iyi mibare ari iy’amajwi 5 498 411 (80%) y’abantu bose batoye bamaze kwakira kugeza ubu.

Amajwi bagize:

Frank HABINEZA ( amajwi 24 904) ——–0,45%

Philippe MPAYIMANA (amajwi 39 620) ——– 0,72%

Paul KAGAME (amajwi 5 433 890) ———98,66%%

*Amajwi y’ibanze yatangajwe ni ayo ku biro by’itora 74%

Abanyarwanda batoreye hanze y’u Rwanda kuri uyu wa 3 Kanama 2017 ni ibihumbi hafi 45 (44,362) bakaba batoreye mu byumba by’itora 98 byari hirya no hino ku isi. Abakorerabushake bagera ku 70,675 bafashije muri aya matora yabereye hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda. Abantu batoreye kuri site z’itora 2,340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16,691.

Mu mwaka wa 2003:

Paul Kagame yagize amajwi 3,544,777 angana na 95.0%

Faustin Twagiramungu yagize amajwi 134,865 angana na 3.6%

Jean-Népomuscène Nayinzira yagize amajwi 49,634 angana na 1.3%

Mu mwaka wa 2010:

Paul Kagame yagize amajwi 4,638,560 bingana na 93.08%

Jean Damascene Ntawukuriryayo yagize amajwi 256,488 bingana na 5.15%

Prosper Higiro yagize amajwi 68,235 angana na 1.37%

Alvera Mukabaramba yagize amajwi 20,107 bingana na 0.40%

24:34 Twatsinze"Indirimbo ya Bruce Melody yahize izindi mu kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame

24:02...Paul Kagame ageze ku cyicaro cy’umuryango wa RPF Inkotanyi...Gasabo..

24:000....Mpayimana Philipe abwiye TVR ko anyuzwe n’amajwi ari gutangazwa....Ngo anezejwe n’amajwi ari kubona, avuga ko yose namara kugera hanze bikagaragara ko yatsinzwe yiteguye gushimira uwamutsinze, ndetse akaba aniteguye kumushyigikira bagakorana.

Ati “Bigaragara ko Abanyarwanda mu mpande zose z’igihugu batanze ibitekerezo byabo, bagatanga amahitamo yabo, umwanya kugeza ubu ndiho uranshimishije. Ndizera ko uko bakomeza batugezaho no mu turere dusigaye n’abandi basigaye, amanota yacu azakomeza kuba meza. Bikaba bigaragara y’uko amahitamo y’Abanyarwanda agenda yerekana nyine ko FPR iturusha, ariko ndasaba Abanyarwanda ngo dukomeze twishimire umurimo uri gukorwa kuko byagenze neza hirya no hino mu gihugu.”



Mu Bubiligi nyuma yo kugaragaza aya majwi batangiye kubyina Intsinzi



23:56: 40%, yo rwego rw’igihugu:

-  Habineza Frank: 0.34%
-  Mpayimana Phillipe 0.22%
-  Paul Kagame: 99.38%
Umujyi wa Kigali
-  Habineza Frank: 0.04%
-  Mpayimana Phillippe: 0.5%
-  Kagame Paul: 99.6%

Intara y’Uburengerazuba:
-  Habineza Frank: 0.79%
-  Mpayimana Phillippe: 0.94%
-  Paul Kagame: 97.66 %

Intara y’Uburasirazuba

-  Habineza Frank: 0.43 %
-  Mpayimana Philippe: 0.82 %
-  Kagame Paul: 98.62%
Intara y’Amajyepfo

-  Habineza Frank: 0.43%
-  Mpayimana Philippe: 0.38 %
-  Kagame Paul: 99.08 %

Intara y’Amajyaruguru

-  Habineza Frank: 0.42%
-  Mpayimana Philippe: 0.69%
-  Kagame Paul: 98.8%

23:14: Amajwi amaze gutangazwa angana na 40%

Kamonyi

-  Frank Habineza: 0.31%
-  Phillipe Mpayimana: 0.2%
-  Paul Kagame: 99.4%

Rutsiro

-  Frank Habineza: 0.44%
-  Phillipe Mpayimana: 1.12%
-  Paul Kagame: 97.99%

Rubavu
-  Frank Habineza: 0.49%
-  Phillipe Mpayimana: 0.82%
-  Paul Kagame: 98.61%

Ngororero

-  Frank Habineza: 1.12%
-  Phillipe Mpayimana: 1.35%
-  Paul Kagame: 97.27%

Nyamasheke

-  Frank Habineza: 0.44%
-  Phillipe Mpayimana: 0.79%
-  Paul Kagame: 98.58%

Rulindo
-  Frank Habineza: 0.27%
-  Phillipe Mpayimana: 0.69%
-  Paul Kagame: 98.87%

Gakenke

-  Frank Habineza: 0.58%
-  Philipe Mpayimana: 0.93%
-  Paul Kagame: 98.34%

Musanze

-  Frank Habineza: 0.21%
-  Phillipe Mpayimana: 0.8%
-  Paul Kagame: 98.84%

Rwamagana
-  Frank Habineza: 0.2%
-  Phillipe Mpayimana: 0.56%
-  Paul Kagame: 99.02%

Burera

-  Frank Habineza: 0.27%
-  Phillipe Mpayimana: 0.73%
-  Paul Kagame: 98.75%

23:12: Igice cya kabiri cy’andi 20% Kagame yagumye imbere

23:10..Abanyamuryango ba RPF bakomeje gucinya umudiho

11:06: Hamaze kubarurwa 20% by’amajwi, Perezida Kagame akomeje kuza imbere.
Kicukiro 97.6
Nyarugenge 99.63
Burera 98.75
Gakenke 98.34
Musanze 98.84
Rulindo 98.87
Gisagara 98.77
Huye 98.72
Kamonyi 99.4
Muhanga 98.99
Nyamagabe 98.12
Nyanza 98.95
Nyaruguru 96.93
Ruhango 98.54
Karongi 98.02
Ngororero 97.27
Nyamasheke 98.58
Rubavu 98.61
Rutsiro 97.99
Kayonza 99.09
Kirehe 99.22
Ngoma 98.77
Rwamagana 99.02

23:03..UTUNDI TURERE

Gakenke

-  Frank Habineza: 0.58%
-  Philipe Mpayimana: 0.93%
-  Paul Kagame: 98.34%

Musanze

-  Frank Habineza: 0.21%
-  Phillipe Mpayimana: 0.8%
-  Paul Kagame: 98.84%

Burera

-  Frank Habineza: 0.27%
-  Phillipe Mpayimana: 0.73%
-  Paul Kagame: 98.75%


22:49 Mu majwi amaze kubarurwa Paul Kagame ari imbere n’amajwi ari hejuru ya 98%, umukandida Mpayimana nawe akaza imbere ya Habineza n’ubwo ntawe uri kubasha kuzuza ijwi 1%.

22: 45....Mpayimana nawe yatunguwe cyane n’Amajwi yabonye...Uyu mugabo byamusabye ko ava mu ntebe kugirango arebe neza niba ibyo abona ari ukuri.

Dr Frank Habineza uri muri Lemigo Hotel asa n’utunguwe n’amajwi yabonye


Amajwi yo muri Diaspora

Mu bihugu byose abatoye ni 20211:

-  Imfabusa: 14
-  Dr Frank Habineza: 0.45%
-  Philippe Mpayimana: 0.13%
-  Paul Kagame: 98.95%

10:00: Kagame imbere ya bagenzi be

Nyarugenge

- Habineza Frank: 0.03%

- Mpayimana Philippe: 0.05%

- Paul Kagame: 99.63%

Kicukiro:

- Habineza Frank: 0.81%

- Mpayimana Philippe: 0.96%

- Paul Kagame: 97.6%

Nyanza

- Habineza Frank: 0.37%

- Mpayimana Philippe: 0.6%

- Paul Kagame: 98.95%

Gisagara

- Habineza Frank: 0.38%

- Mpayimana Philippe: 0.73%

- Paul Kagame:98.7%

- Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora atangaje ko amajwi y’agateganyo nyir’izina azatangazwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2017 mu masaha y’igicamunsi.


21:20 Perezida wa Komisiyo y’amatora Prof Kalisa Mbanda aherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo Charles Munyaneza bageze mu cyumba mberabyombi cy’iyi Komisiyo ku Kimihurura bagiye gutangaza ibyavuye mumatora.

I Rusororo ku cyicaro cya FPR Inkotanyi: Umunyamabanga Uhoraho muri Minaloc, Uwamariya Odette, yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi uko bashyigikiye Paul Kagame kuva ku munsi wa mbere.

Akomeje agira ati “ Uyu munsi ni umunsi ufite amateka adasanzwe kuri FPR Inkotanyi no ku muryango mugari w’abanyarwanda… uyu munsi ni uwo kumva umusaruro w’ibyo tumaze iminsi dukurikirana hirya no hino.”

Umukandida Dr Frank Habineza yahawe ijambo agira ati “ Uyu ni umugoroba ukomeye kuko turava hano tumaze kumenya uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere. Ibyo turava hano tumaze kumenya biraduha ishusho y’uko ibintu bimeze.”

- Ku cyicaro cya FPR Inkotanyi I Rusororo ni uku byifashe
Abantu bamaze kuhagera ari benshi, abahanzi barimo gususurutsa abantu, ibirori byabaye ibirori.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa