skol
fortebet

KAGUGU:Hasanzwe umuntu wapfuye mu modoka itari imenyerewe muri ako gace ifunze imiryango

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahitwa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo abaturage basanze umuntu wapfuye ari mu modoka ifunze imiryango kandi na we apfutse n’ibitambaro.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Daniel Mugabo yatangarije itangazamakuru ko uwo basanze mu modoka ari umugabo, avuga ko abaturage bamuhuruje muri iki gitondo bamubwira ko babonye umurambo mu modoka ariko batazi uwo ari we.

Ati “Abaturage ni bo babitubwiye. Bavuga ko iriya modoka batari basanzwe bayizi muri kariya gace.”

Ubwo Umuseke wamuvugishaga yavuze ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahageze baje kureba ibyo ari byo, ibindi bikaza kumenyekana nyuma.

Mugabo avuga ko bigoye kumenya imyirondoro y’uriya muntu wapfuye.

Amakuru menshi kuri iyi kuru aracyakurikiranwa……

Ibitekerezo

  • Uko bigaragara,uyu muntu yishwe.Ndakeka ko wenda iyi modoka yafasha gukora anketi.Birajya kumera nka wa mu polisi mukuru witwaga Gashagaza,wiciwe I Gasogi mu modoka ye nijoro.
    Gusa tuge twibuka ko kwica umuntu ari icyaha.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,imana yanga umuntu wese umena amaraso y’abantu.Kandi ikavuga ko abicisha intwaro bose nabo bazicwa ku munsi wa nyuma.Ninde muli twe uzarenza imyaka 100?Tuge twumvira imana,tuyishake cyane tukiriho,aho kwirirwa twica abantu baremwe mu ishusho y’imana.
    Nibwo izatuzura ku munsi wa nyuma ikaduha ubuzima buhoraho nkuko Yesu yavuze.Nkuko bible ivuga,abakora ibyo imana itubuza bose,iyo bapfuye barabora ntibazazuke.Nicyo gihano kibakwiye kugirango batazamara abantu mu isi izaba paradizo ivugwa ahantu henshi muli bible.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa