skol
fortebet

Kamonyi:habaye intambara ikomeye y’abantu barwaniraga umurambo bamwe bashaka kuwushyingura abandi batabishaka

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2019, mu mudugudu wa Rubumba mu kagari ka Ruyenzi ko mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, habereye intambara ikomeye y’abantu barwaniraga umurambo bamwe bashaka kuwushyingura abandi batabishaka, ibi byose bikaba bishingiye ku bintu biteye urujijo bijyanye n’urupfu rw’uwagombaga gushyingurwa bikarangira asubijwe kwa muganga.

Sponsored Ad

Mutarabaruka Jonathan yapfuye kuwa Mbere tariki 28 Mutarama 2019, ariko uruhererekane rw’inkuru zabanjirije urupfu rwe rwumvikanamo amayobera menshi, cyane ko buri muturanyi na buri muntu wo mu muryango usanga abivuga ukwe.

Bamwe bavuga ko intandaro y’urupfu rwe ari impanuka yo mu muhanda ariko abandi bakavuga ko ari ubugambanyi yakorewe n’umugore we Mukamunana Rebecca bari basanzwe bafitanye amakimbirane yanatumye uyu mugabo yari yarakatiwe igihano cy’igifungo.

Intandaro y’ibi byose ni amakimbirane amaze igihe kirekire mu rugo rwa Mutabaruka Jonathan n’umugore we Mukamunana Rebecca, ibi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukaba bubizi nk’uko bishimangirwa n’abaturage. Mutabaruka Jonathan ngo yahoraga abwira umugore we ko azamwica, hari n’igihe yigeze gushaka kumukubita ishoboka ntiyamufata.

Amakimbirane yabo yatumye uyu mugabo yarigeze kuva mu rugo amara igihe adahari, aho bamwe mu baturage bavuga ko yari yarataye urugo rwe ahima umugore ariko abandi bakemeza ko yari yarahunze induru zahoraga mu rugo rwe.

Hari abaturanyi barimo n’abakodeshaga amazu ya Mutabaruka Jonathan bemeza ko uyu mugabo yabwiraga umugore we ko azamwica nawe akiyahura abana bagasigara ari impfubyi, ibi byose ariko abaturage bose bagenda babivuga mu buryo butandukanye.

Amakimbirane yabo yatumye tariki 14 Ukuboza 2018, Mutabaruka Jonathan akatirwa igihano cy’igifungo cy’amezi ane azira guhohotera umugore we ariko ahita avuga ko azajurira, ukwezi kurinda gushira atajuriye ariko kuba atarahise afungwa kandi igihe cyo kujurira cyararangiye nabyo birimo urujijo.

Muri icyo gihe yari yarakatiwe ngo amakimbirane yakomeje kwiyongera mu rugo nk’uko n’umwana mukuru muri uyu muryango abisobanura.

Kuwa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019, nibwo inkuru zakwiriye ko Mutabaruka Jonathan yakubise ishoka mu mutwe umugore we Mukamunana Rebecca, ajyanwa mu bitaro bya Kacyiru nabyo bimwohereza i Kibagabaga.

Mu gihe umugore yarimo kwivuza, indi nkuru yahise isakara ko Mutabaruka Jonathan yagonzwe n’imodoka ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Bamwe bavuga ko uyu mugabo yamaze gukubita ishoka umugore we agahita ajya kwiyahura mu modoka ngo imugonge, abandi bakavuga ko n’ikintu umugore yakubiswe atari ishoka kuko yari guhita apfa, bakanavuga ko uyu mugabo yaba yaragambaniwe agakubitwa n’abantu bakamujyana bakamujugunya mu muhanda ngo ibyamubayeho byitwe ko ari imodoka yamugonze.

Uyu mugabo yaje kugwa mu bitaro kuwa Mbere tariki 28 Mutarama 2019, hanyuma hatangirwa gushakwa uko yashyingurwa.

Kuri uyu wa Gatatu habayeho gusiganira kumushyingura ariko bamwe biyemeza kwishyura irimbi, kugura isanduku n’ibindi bisabwa ngo ashyingurwe.

Mu masaha y’igicamunsi ariko bamwe banze ko umurambo usohorwa ngo ujyanwe mu irimbi, biba intambara ikomeye yahuruje inzego z’umutekano ziganiriza imiryango n’abaturanyi, birangira bemeje ko gushyingura bisubikwa hanyuma bakabanza gusubiza umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro, ukahava ujyanwa gupimwa kugirango hamenyekane mu by’ukuri icyamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa