skol
fortebet

Kamonyi: Umunyeshuli arashinjwa gutera umukasi mu jisho ry’umwe mu bayobozi b’ikigo

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

Umunyeshuri arakekwaho gutera umukasi mu jisho ry’umuyobozi ushinzwe amasomo ku kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi,mu karere ka Kamonyi.Bamwe baravuga ko ari ubushake bw’umwana, abandi bakavuga ko ari nk’impanuka yabaye ubwo uyu muyobozi yageragezaga kogoshesha umukasi ku ngufu uyu munyeshuri atabishaka.

Sponsored Ad

Byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nzeri 2019 ku kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi, giherereye hafi y’ibiro by’umurenge wa Runda n’ibiro bya polisi muri uyu murenge.

Umuyobozi w’iri shuri ushinzwe amasomo witwa IBYISHATSE Bosco yari yazindukiye mu bikorwa byo gushishikariza abanyeshuri isuku yo ku mubiri birimo no kogoshesha umukasi abanyeshuri binangiye bagatereka umusatsi.

Umwe mu banyeshuri ni bwo yanze ko bamwogosha ahubwo amutera umukasi mu jisho nkuko ababibonye babibwiye TV na Radio One bamwe bavuga ko yawumuteye nkana abandi bavuga ko atari abagendereye.Uwo muyobobozi yahise ajyanwa ku bitaro by’amaso byigenga biri hafi aho mu karere ka Kamonyi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ubwo TV na Radio One byageraga muri iki kigo, byasanze umuyobozi w’ikigo adahari,abandi bayobozi n’abanyeshuri banga kugira icyo batangaza ku byabaye. Gusa hanze y’ikigo, ababyeyi baturanye n’iki kigo batifuje ko hatangazwa umwirondoro wabo, bashimangiye ko uwo munyeshuri yakomerekeje uwo muyobozi ndetse na we akaba yahise afatwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Abaturanye n’iki kigo banavuze ko abanyeshuri bacyigamo basanzwe barangwa n’imyitwarire mibi ibangamira abaturanye na cyo dore ko basohoka cyangwa bakacyinjiramo uko bishakiye bitewe n’uko kitagira uruzitiro bityo bagasaba inzego zibishinzwe guhagurukira ibibazo byugarije iryo shuri.

Bake mu banyeshuri baganiriye na TV1 bavuze ko imyitwarire mibi ibangamira imyigire yabo gusa amwe mu makosa bakayashyira kuri bagenzi babo bigira ibyigenge n’ubuyobozi bukabareka.

Inkuru ya Radio &TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa