skol
fortebet

Kampala: Impanuka ikomeye y’ imodoka yahitanye barindwi

Yanditswe: Thursday 30, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda kiri mu majyaruguru y’ u Rwanda yaraye habereye impanuka ikomeye y’ imodoka yahitanye abantu 7 nk’ uko byemejwe n’ ubuyobozi bw’ akarere iyi mpanuka yabereyemo.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gulu ku kiraro kwitwa Torchi kiri hafi y’ akarere ka Omoro saa moya n’ igice z’ umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kanama 2018.
Imodoka ya Toyota Noah ifite purake UBD 227C yerekeza mu karere ka Gulu ivuye mu karere ka Lira yagonganye n’ abamotari babiri ihita irenga umuhanda.

Umuyobozi w’ akarere ka Omoro Douglas Peter Okello yabwiye Daily Monitor ko abantu 6 bahise bahasiga ubuzima undi umwe w’ igitsina gore akagwa mu bitaro bya Lacor aho polisi yari yamujyanye.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace k’ Aswa Jimmy Patrick Okema mu butumwa yoherereje umunyamakuru kuri WhatsApp yemeje aya makuru.

Okema yavuze ko iyi mpanuka ikomeye yabaye abapfuye n’ abakomeretse bakaba bajyanywe mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa