skol
fortebet

Kandidatire ya Mushikiwabo ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa OIF yakiranywe urugwiro I Antananarivo

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatanze kandidatire ye ku Bunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Mushikiwabo yageze i Antananarivo muri Madagascar, aho yakiranywe ubwuzu na Perezida w’iki gihugu, Hery Rajaonarimampianina, uyoboye OIF, akamushyikiriza kandidatire ye ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango.

Mushikiwabo w’imyaka 57, amaze imyaka icyenda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, amaze iminsi kandi mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse icyifuzo cye cyo kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bwa OIF cyashyigikiwe n’ibihugu bikomeye muri uyu muryango nk’u Bufaransa.

Abakuru b’Ibihugu bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iherutse kubera i Nouakchott muri Mauritania, bemeje ko bashyigikiye kandidatire ya Minisitiri Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, wayoboye OIF kuva mu 2014.

Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF. Amatora azabera mu nama izateranira i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018.

Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Mushikiwabo yasobanuye ko kwiyamamariza uyu mwanya we n’ubuyobozi bw’u Rwanda babiganirijweho cyane n’ibihugu by’inshuti biri muri uyu muryango bagasanga ari igitekerezo cyiza, bityo nta mpamvu u Rwanda rutakwifuza kuwugiramo uruhare rurushijeho.

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko njye ku giti cyanjye mbifitiye ubushake n’ubushobozi kandi aka kazi ni ububanyi n’amahanga bukomeza kuko ni ukuba Umunyamabanga w’ibihugu birenga 80 birimo ibigera kuri 54 bifite uruhare runini kandi bifata ibyemezo bikomeye muri uyu muryango. Ni ububanyi n’amahanga mu bihugu birenze kimwe”

Inkuru ya IGIHE ivuga ko Mushikiwabo yavuze ko mu gihe azaba atowe hari iby’ingenzi azibandaho birimo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko n’icy’abimukira bagwa mu Nyanja berekeza i Burayi.

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi cyane ibijyanye no gushakira imirimo urubyiruko mu bihugu byacu kuko hari ibibazo byinshi tugenda dusangira. Njye mbona hakiri ibikenewe gukorwa gusa hakifashishwa ibitekerezo by’ubunyamabanga n’iby’abakuru b’ibihugu.”

“Ikindi kibazo kinkora ku mutima ni icy’Abanyafurika b’abimukira bahora bambuka bagana mu Burayi. Abenshi bashiriye mu Nyanja ya Méditerranée, kiriya ni ikibazo gikomeye kandi kireba ibihugu byinshi biri muri OIF, mbona dukwiye kugiha umwanya tukagitekerezaho. Ibyo ni bimwe byihutirwa mbona mfitiye ubushake n’ubushobozi. Ntabwo Umunyamabanga Mukuru ari we ukora akazi wenyine kuko agafatanya n’abandi”

Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa