skol
fortebet

Karongi: Abakozi batatu b’ akarere basezereye rimwe

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Abakozi batatu b’ Akarere ka Karongi bandikiye ubuyobozi bw’ akarere bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite gusa hari amakuru avuga ko ubwegure bwabo bufite aho buhuriye n’ ikibazo cy’ imigungire mibi y’ amashyamba ya Leta cyavuzwe kuri bamwe muribo.
Abeguye ni Tuyishime Jean Damascene ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Karongi, Eric Habyarimana ushinzwe amashyamba mu karere ka Karongi hamwe na Agronome w’Umurenge wa Mutuntu Bazambanza Ezaria.
Umwe mu bayobozi mu karere ka Karongi yabwiye (...)

Sponsored Ad

Abakozi batatu b’ Akarere ka Karongi bandikiye ubuyobozi bw’ akarere bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite gusa hari amakuru avuga ko ubwegure bwabo bufite aho buhuriye n’ ikibazo cy’ imigungire mibi y’ amashyamba ya Leta cyavuzwe kuri bamwe muribo.

Abeguye ni Tuyishime Jean Damascene ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Karongi, Eric Habyarimana ushinzwe amashyamba mu karere ka Karongi hamwe na Agronome w’Umurenge wa Mutuntu Bazambanza Ezaria.

Umwe mu bayobozi mu karere ka Karongi yabwiye Umuseke ko ejo bamenyeshejwe ko aba bakozi beguye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite.

Kuri uyu wa kane aba bakozi, abo ku karere, bo ntabwo bigeze baza mu kazikabo. Bisa n’ibihamya ko beguye koko.

Mu bikekwa byatumye begura harimo ikibazo cy’imicungire y’amashyamba ya Leta mu karere, aho bivugwa ko yagiye atemwa mu nyungu z’abantu bwite.
Umwaka washize mu murenge wa Mutuntu iki kibazo cyarahavuzwe.
Mu 2016 bwo Eric Habyarimana ushinzwe amashyamba mu karere ka Karongi yatawe muri yombi na Police kuri iki kibazo arakurikiranwa ariko aza kurekurwa asubira mu kazi.

Mu 2016, uwari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA, Dr Rose Mukankomeje, ubwo yari i Karongi mu bukangurambaga bwo kurengera ibidukikije abwiwe inkuru yavuze ko ahubwo uwo mukozi batinze kumufata kubera uburyo amashyamba yangizwaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa