skol
fortebet

Karongi: Abantu 5 bajyanwe kwa muganga kubera ikigage banyoye kikabamerera nabi

Yanditswe: Friday 26, Apr 2019

Sponsored Ad

Abantu batanu bakomoka mu karere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba bajyanwe kwa muganga nyuma yo kunywa ikigage bahawe n’umuturanyi wabo kikabamerera nabi.

Sponsored Ad

Aba bantu batanu bakomoka mu murengwa wa Mutuntu mu karere ka Karongi baguwe nabi n’iki kigage bazimaniwe n’umuturanyi wabo,kuri uyu wa Kane Taliki ya 25 Mata 2019 nkuko inkuru dukesha Umuseke.rw ibitangaza.

Iki kinyamakuru cyavuze ko aba baturage ejo bazindukiye mu muganda wo gufasha umuturanyi wabo Frederick Sindushwa gusiza ikibanza cy’umuhungu we utari hafi aho, nyuma abazimanira ikigage na we barasangira ariko nyuma baza kumererwa nabi,bamwe baribwa mu nda, abandi bacibwamo baranaruka. Batanu muri bo nibo bibasiwe cyane bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Musango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Nsengiyumva Rwandekwe Songa yabwiye Umuseke ko bishoboka ko buriya burwayi bwatewe n’umwanda ushobora kuba wari uri muri kiriya kigage aho yemeje ko bishoboka ko batacyenze neza.

Rwandekwe avuga ko muri bariya batanu bari bamerewe nabi, babiri borohewe kuri uyu wa Gatanu bagataha, abandi batatu bakaba bakiri kwitabwabo bakazataha kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu muyobozi wa Mutuntu yasabye abaturage kujya bashigisha ikigage kigashya neza kandi bakabikorana isuku ihagije.

Ibitekerezo

  • ariko ikigage kokiba muntara yamajyaruguru gusa ahandi kibanihe ahandi babyita ibikoma ubushera. naho ikigage ntimukacyitiranye nibyo bikoma benga nimugoroba bakabinywa mugitondo. ikigage nyacyo cyengwa iminsi cumi nibiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa