skol
fortebet

Karongi: Impanuka y’ ikamyo yahitanye batatu ibaye ikamyo ya 3 ihitanye abantu mu mezi 2

Yanditswe: Sunday 18, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, mu murenge wa Bwishyura w’ akarere ka Karongi habereye impanuka ikomeye y’ ikamyo ihitana abantu batatu. Ibaye impanuka ya gatatu y’ ikamyo ihitanye ubuzima bw’ abantu kuva muri Mata 2017.
Iyi kamyo yari itwawe na Nkundabagenzi Pascal yarenze umuhanda ikagonga umukingo igwa igaramye, abantu batatu bari bayirimo barimo n’umushoferi bahasiga ubuzima.
Iyi kamyo yari ipakiye ibijumba yavaga mu karere ka Nyamasheke yerekeza mu karere ka (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, mu murenge wa Bwishyura w’ akarere ka Karongi habereye impanuka ikomeye y’ ikamyo ihitana abantu batatu. Ibaye impanuka ya gatatu y’ ikamyo ihitanye ubuzima bw’ abantu kuva muri Mata 2017.

Iyi kamyo yari itwawe na Nkundabagenzi Pascal yarenze umuhanda ikagonga umukingo igwa igaramye, abantu batatu bari bayirimo barimo n’umushoferi bahasiga ubuzima.

Iyi kamyo yari ipakiye ibijumba yavaga mu karere ka Nyamasheke yerekeza mu karere ka Karongi. Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Karongi.

Kuva muri Mata 2017 uyu mwaka impanuka zikomeye zimaze guhitana abagera kuri 25. Muri izi mpanuka inyinshi ziba mu mpera z’ icyumweru.

Ku cyumweru tariki 9 Mata, ikamyo yarimo abantu 8, yavaga Murenge wa Kitabi yerekeza mu Mujyi wa Nyamagabe yaribirinduye igwa mu mukoki abantu babiri bitaba Imana, abandi batandatu barakomereka bajyanwa mu bitaro.

Tariki 18 Mata 2017, ikamyo ya kampani yitwa NPD yahitanye ubuzima bw’ abantu bane mu kagari ka Gasange umurenge wa Nduba muri Gasabo.

Ku munsi wakurikiyeho tariki 19 ivatiri yavaga mu majyaruguru yerekeza mugi wa Kigali yagonze umunyeshuri ku rugabano rw’ akarere ka Gibumbi na Rulindo arapfa.

Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi impanuka ikomeye y’ imodoka ya kampani itwara abagenzi Kigali Safaris yabereye mu murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge ihitana ubuzima bw’ abantu 15.

Mu zindi mpanuka zabaye muri uyu mwaka harimo ikamyo yaguye mu mugezi wa Mukungwa mu karere ka Musanze tariki 24 Gashyantare. Iyi mpanuka nta muntu yahitanye.

Ibitekerezo

  • Ariko rero iyinkuru ntabwo yuzuye nimujya mukoresha amafoto mujye mukoresha nyine amafoto yinkuru murigutangaza Ubu koko twemere KO iyo 10pine iryamye mumazi ariyo yari yikoreye ibijumba?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa