skol
fortebet

Karongi : Inka yari yibwe yasanzwe iziritse ku buriri bwo mu cyumba cya Mbarushimana ukekwaho kuyiba

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Mbarushimana Francois utuye mu Mudugudu wa Tariro, Akagali ka Muhororo mu Murenge wa Murambi, mu Karere ka Karongi yemereye abaturage ko ari umujura nyuma yo kumufatana inka yari yabuze iziritse mu cyumba araramo.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru taliki ya 3 Ugushyingo 2019, nibwo umuturage witwa Nyiranteziryayo Anataliya yabyutse asanga inka yahawe muri gahunda ya Girinka yibwe atabaza abaturanyi bakurikirana ibirenge by’aho uwayibye yayinyujije biberekeza kwa bwana Mbarushimana Francois.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Fanuel yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, ahagana saa sita na mirongo ine (00h40 a.m) z’igicuku, aribwo Nyiranteziryayo yatatse ko abuze inka maze atabaza abaturage.

Ati “Abaturage batabaye ndetse hanabaho isaka, twakurikiye ibinono tugera kwa Mbarushimana tumubajije tuti ibi binono si iby’inka? Na we ati “Ni ibyayo nyine”. Twinjiye mu nzu dusanga iziritse ku buriri.”

Gitifu Uwimana Fanuel yavuze ko umwana w’imyaka 14 w’uriya mugabo yabwiye abaturage n’ubuyobozi ko Se asanzwe azana inka mu rugo (yibye) akamuha amafaranga ngo atabivuga.

Ati “Twashimye cyane uyu mwana wanenze imigirire ya Se umubyara, twishimiye ubufatanye bw’abaturage muri rusange ndetse tunabasaba gukomeza kwirindira umutekano.”

yuma y’iki gikorwa cy’ubujura Umurenge wagiranye inama n’abaturage ubuyobozi bubasaba kurushaho kugira uruhare mu kurinda umutekano.
Mbarushimana wafatanwe inka yajyanwe kuri Station ya RIB ya Gashali.

Mu byumweru bibiri bishize, muri uyu Mudugudu hamaze kwibwa inka eshatu zose zibwe n’uyu Mbarushimana wabyemereye abaturage nyuma yo gushinjwa n’umwana we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa