skol
fortebet

Karongi: Inzu bivugwa ko itari ishaje yagwiriye umucekecuru n’ umwuzukuru we barapfa

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

Mukarusine Valerie w’imyaka 60 n’umwuzukuru we Uwase wari ufite imyaka itanu, bari batuye mu Murenge wa Rubengera, akarere ka Karongi mu ijoro ryo kuru uyu wa 9 rishyira tariki 10 Werurwe 2016 bagwiriwe n’inzu bombi bitaba Imana.
Belarmi Niyigaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rubengera yavuze ko iyo itari ishaje cyokora birakekwa ko uburemere bw’ amategura yari ayisakaye aribwo bwatumye ihirima.
Yagize ati “Umukecuru hamwe n’umwuzukuru we wazaga kumuraza bagwiriwe n’inzu bahita (...)

Sponsored Ad

Mukarusine Valerie w’imyaka 60 n’umwuzukuru we Uwase wari ufite imyaka itanu, bari batuye mu Murenge wa Rubengera, akarere ka Karongi mu ijoro ryo kuru uyu wa 9 rishyira tariki 10 Werurwe 2016 bagwiriwe n’inzu bombi bitaba Imana.

Belarmi Niyigaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rubengera yavuze ko iyo itari ishaje cyokora birakekwa ko uburemere bw’ amategura yari ayisakaye aribwo bwatumye ihirima.

Yagize ati “Umukecuru hamwe n’umwuzukuru we wazaga kumuraza bagwiriwe n’inzu bahita bapfa muri iri joro ryacyeye. Ikigaragara ni uko inzu itari ishaje nta n’imvura yaguye ngo wenda tuvuge ko ari yo yayihiritse.”

Yongeyeho ati «Gusa yari isakaje amategura birashoboka ko yaba yarayiremereye bikaba aribyo byatumye ihirima ariko nta kimenyetso yigeze igaragaza cy’uko ishobora kugwa. »

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko nyuma yo gushyingura imirambo ya ba nyakwigendera, bari busabe abaturage kujya bagenzura inzu zabo, bakareba ko ntaho zaba zatangiye kwiyasa, cyangwa ko nta kindi kimenyetso kigaragaza ko zishaje, bityo bikabafasha kwirinda no gukumira impanuka zishobora guhitana umuzima bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa