skol
fortebet

Karongi: Niringiyimana wahanze umuhanda wa kilometero 7 bikamuhesha guhura na perezida Kagame yiyemeje guhunga iwabo kubera amashyari

Yanditswe: Saturday 14, Sep 2019

Sponsored Ad

Umusore witwa Niringiyimana Emmanuel utuye mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi,wamenyekanye ubwo yahangaga umuhanda wa kirometero 7 abyibwirije bigatuma ahura na perezida Kagame mu muhango wo Kwita Izina,agiye guhunga iwabo kubera ishyari rya rubanda baturanye.

Sponsored Ad

Aba baturanyi ba Niringiyimana ngo bamuciriye amarenga ko yiriwe ariko ataraye,ubwo yari avuye mu muhango wo Kwita Izina yahuriyemo n’ibyamamare bizwi cyane ku isi birimo na Nyakubahwa perezida Kagame.

Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday,Niringiyimana yatangaje ko agiye guhunga agace atuyemo akigira kuba muri Kigali, kubera umutekano mucye afite.

Yagize ati “Urebye ntabwo merewe neza rwose nta mutekano mpafite pe! Biraterwa n’uko abaturage barimo barampiga”.

Niringiyimana avuga ko ubwo aheruka kuva mu birori byo Kwita Izina,yasubiye iwabo ajyanye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, anamugeza iwabo mu rugo.

Avuga ko bakihagera basanze muri ako gace hari abantu bagiranye amakimbirane aza kuvamo urugomo, bamubona azanye n’umuyobozi bagakeka ko avuye kubahururiza ngo babafunge.

Ati “Nageranye na gitifu w’umurenge mu gace, bavuga ko ari jye uvuye kubazanira abayobozi. Bamwe barabafashe, abandi barabacika, ariko bambwira ko bazatera inzu ndaramo bakayisenya bakansangamo bakanyica, ngo ni jyewe wabazaniye abayobozi”.

Uyu musore w’imyaka 23 avuga ko yabimenyesheje ubuyobozi bw’umurenge bukamubwira ko buzakurikirana icyo kibazo.

Niringiyimana avuga ko abaturanyi be bamugiriye ishyari bamuziza ko yamenyekanye cyane. Ati “Abaturage bafite ishyari ngo ndimo ndazamuka cyane”.

Uyu musore avuga ko guhera kuri uyu wa gatandatu 14 Nzeri 2019 agiye kuba yibereye muri Kigali, aho azaba acumbitse ku muntu w’inshuti ye uhatuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa