skol
fortebet

Karongi: Umukobwa ugiye kurongorwa asabwa ikimasa, matora, kositimu n’ ibindi

Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Karongi mu ntara y’ Iburengerazuba bw’ u Rwanda ngo basanga ari amananiza kuba kugira ngo umukobwa arongorwe agomba kuba afite ikimasa, matora, kositimu y’ umugabo n’ ibindi ngo binafite ingaruka mbi ku muryango.

Sponsored Ad

Mu bihe bishize i Nyamasheke na ho havugwaga umuco wo gutekera cya rusake umusore wagiye kurambagiza gusa umukobwa iwabo, ndetse n’ibishyingiranwa bitari bike bisabwa umugeni warongowe.

I Karongi no mu bice bihegereye umukobwa ugiye gushyingirwa hari imiryango myinshi ngo isaba ko azana ikimasa, umufariso bazajya baryamaho n’umugabo, isuti yuzuye y’umugabo, kongeraho na we ibyo azambara utibagiwe amasafuriya, amasahane, umufuka w’umuceri na kawunga, isukari…

Inkuru y’ Umuseke ivuga ko abagore bahagarariye abandi hano bavuga ko ibi bintu ari ingorane ku bakobwa bagiye kurongorwa, ababishobora ngo ni bake ingaruka zabyo akenshi ngo ziba amakimbirane mu miryango, ndetse abo binaniye bakishyingira.

Umwe muri aba bagore bahagarariye abandi ati “Ntabwo twakwanga gufasha umwana rwose ariko ibyo basabwa ni ukwifuza kurenze ubushobozi bwacu”.

Umwe mu bakobwa bageze igihe cyo kurongorwa wo muri aka gace yabwiye yavuze ko nubwo umusore nawe ashobora gusabwa kubaka ariko ibisabwa umukobwa ari umurengera ugereranyije n’ubushobozi bw’imiryango myishi mu cyaro muri iki gihe.

Ati “Abasore benshi usanga no kubaka nabo batabishoboye mutangira mukodesha, ariko umukobwa we agasabwa kuzana biriya akijya kurongorwa.”

Ibi abakobwa basabwa kuzana mu rugo rushya ngo iyo atabizanye kwa nyirabukwe bamusubiza iwabo kubishaka.

Umwe muri aba bagore bahagarariye abandi ati “hari n’ubwo umusore aba atakoye umukobwa ariko umukobwa we utitwaje ikimasa, ibiryamirwa, ibyo bazarya nibura ukwezi kwa nyirabukwe bamusubiza kubishaka bitaboneka amakimbirane agatangira ubwo”.

Ndayisaba Francois umuyobozi w’akarere ka Karongi yabwiye Umuskee ko iki kibazo na we yakigejejweho n’ababyeyi batandukanye, ngo icyo bagiye gukora nk’abayobozi ni ukuganira n’ababyeyi ndetse n’urubyiruko.

Ati “Tugiye kubegera tubigishe ko uwo muco ari mubi cyane”.

Usanga ngo abana b’abakobwa basenyerwa naba nyirabukwe aho kububakira, uyu muco kandi ngo usanga umeze nko kugura cyangwa kwigurisha.

Uyu muco uvugwa cyane mu mirenge ya Rugabano, Mutuntu, Rwankuba, Gitesi na Twumba mu karere ka Karongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa