skol
fortebet

Karongi: Umunyeshuli wa IPRC Karongi yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

Umusore witwa Gilbert Hirwa w’imyaka 21 wigaga muri IPRC Karongi yaraye arohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo yari kumwe na bagenzi be babiri bari bazi ko azi koga, bakaza kumukuramo yapfuye.

Sponsored Ad

Hirwa na bagenzi babiri bajyanye koga mu kiyaga cya Kivu bahageze ahita ajyamo,bibwira ko abizi ageze aho amazi ari menshi ahita apfa.

Umuyobozi wungirije wa IPRC Karongi Paul Mukunzi yabwiye Umuseke ko Hirwa yarohamye kuri uyu wa Gatandatu taliki 26, Ukwakira, 2019 ahagana 17h30 ndetse ngo kubera ko yari mushya nta muntu n’umwe wari uzi ko atazi koga.

Mukunzi yagize ati: “ Bari abanyeshuri batatu umwe muribo witwa Hirwa aza kujya mu Kivu ararohama, abandi bamaze kubona ko bibaye baratabaje abantu baraza bamukuramo ariko agera ku bitaro bya Kibuye biri mu murenge wa Bwishyura yapfuye.”

Mukunzi avuga ko ubuyobozi bw’ikigo buhora bwibutsa abanyeshuri kwirinda kujya koga mu Kivu kuko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo ndetse ngo niyo baje gutangira amasomo buri mwaka barabibabwira.

Umurambo wa Hirwa uracyari mu Bitaro bya Kibuye mu gihe hagitegerejwe ko ababyeyi be bava iwabo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero ngo baze kuwutwara ujye gushyingurwa.

Ubuyobozi bwa IPRC bwemeje ko buzafasha umuryango we kumushyingura.


Hirwa warohamye mu kiyaga cya Kivu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa