skol
fortebet

Karongi: Umuyobozi w’ ikigo cy’ ishuri wafatanywe urumogi ngo yari aziko ari isambaza

Yanditswe: Thursday 16, Aug 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ikigo cy’ ishuri ryo mu karere ka Karongi Ntagara Serge yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urumogi, avuga ko atari aziko atwaye urumogi ngo yari yabwiwe ko ari isambaza ahawe.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu nibwo uyu muyobozi w’ ishuri yafatanywe udupfunyika tw’ urumogi ibihumbi 6 rufite agaciro ka miliyoni 1 y’ amafaranga y’ u Rwanda.

Uru rumogi yafatanywe yari arukuye mu murenge wa Boneza wo mu karere ka Rutsiro arujyanye mu karere ka Karongi.

Uyu muyobozi avuga ko uwarumuhaye yari yamubwiye ko ari isambaza amuhaye.

Yagize ati “Nari mvuye ku kazi ngeze aho bita I Muramba mpura n’ umwarimu dukorana ampereza umufuka uri mu gikapu arambwira ngo harimo isambaza ninywumujyanire I Karongi ningerayo ndahura n’ abantu nywubahereze, ampa nimero ngenda tuvugana”

Ntagara avuga ko yageze mu nzira agahura n’ imodoka ikamuhagarika igasanga ari urumogi yari atwaye kuri moto nyamara we ngo ntabwo yari abizi.

Yagize ati “Njye rwose ndasaba imbabazi nk’ umuntu w’ umurezi ntabwo nakabaye naragize uburangare ngatwara ibintu ntazi , ngatwara ibiyobyabwenge byangiza abanyarwanda”

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburengerazuba CIP Innocent Gasasira yashimiye abaturage batanze amakuru y’ uko Ntagara atwaye urumogi yongeraho ko abaturage bamaze gusobanukirwa ibibi by’ ibiyobyabwenge.

Ati “Aho urumogi ruva ni mu baturage, aho runyura ni mubaturage kandi benshi mu baturage bamaze kumenya ibibi by’ ibiyobyabwenge. Kubona umudiregiteri nk’ uriya ntabwo wavuga ngo utwaye isambaza ngo utwaye ibintu utazi kandi moto ari iyawe”

Ntagara arakekwaho icyaha cyo gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge, afungiye kuri sitasiyo ya Rubengera.

Ibitekerezo

  • Nta Muyobozi wo gutwara cyangwa ngoakoreshe ibiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa