KARONGI:Wa musore w’imyaka 23 wihangiye umuhanda ufite ibirometero 7 ari wenyine yatangiye gushimirwa[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 21 July 2019 Yasuwe: 7598

Niringiyimana Emmanuel uvuka mu Murenge wa Murambi Akarere ka Karongi wihangiye umuhanda ufite ibirometero 7 ari wenyine, yatangiye gushimirwa igikorwa giteza imbere igihugu yitekerereje akanagishyira mu bikorwa ku giti cye.

Amashusho agaragaza inkuru y’uyu musore yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’iki cyumweru, abantu benshi bamushimira ubutwari bwe.

Nyuma yo gusurwa akanashyigikirwa na Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo, Niringiyimana ubu yamaze gushyikirizwa igare na Sina Gerard uzwi nka Nyirangaram, kugira ngo rizamufashe kwiteza imbere.

Mu gihe Niringiyimana asanzwe ari umuvumvu ariko utarabigize umwuga, Sina Gerard yanamushyikirije imitiba 10 ya kijyambere kugira ngo izamufashe guteza umwuga we imbere.

Kuva muri 2016, Niringiyimana Emmanuel ahera kuva mu gitondo kugeza nimugoroba yubaka uriya muhanda wenyine.

Kuri Micro y’umunymakuru wa TV1, Niringiyimana w’imyaka 23 y’amavuko yavuze ko icyatumye agira igitekerezo cyo kubaka uriya muhanda ari uko hariya y’ubatse umuhanda we hari ibihuru byabuzaga abagenzi gutambuka, birangira afashe umwanzuro wo gukora ubutaruhuka kugira ngo ababonere umuhanda.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame na Museveni basinye amasezerano y’ubufatanye n’umutekano

Perezida Paul Kagame, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, João Lourenço wa...
21 August 2019 Yasuwe: 1154 0

Kicukiro: Polisi yaraye irashe abasore babiri barimo umwe washatse...

Polisi yaraye irashe abasore babiri mu karere ka Kicukiro barimo umwe wari...
21 August 2019 Yasuwe: 3215 0

GASABO:Abaturage bababajwe n’urupfu rwagashinyaguro Nahimana yishwe aho...

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa...
21 August 2019 Yasuwe: 4873 0

Kigali: Umugore yatangaje uko yacuze umugambi wo kwica umugabo we...

Umugore witwa Shanita yemereye yemereye itangazamakuru ko ariwe wishe...
20 August 2019 Yasuwe: 8686 3

RDB yatangaje akayabo imaze kunguka kubera gufatanya n’ikipe ya...

Ubuyobozi bwa RDB buratangaza ko nyuma y’umwaka ushize u Rwanda rusinyanye...
20 August 2019 Yasuwe: 1516 1

Abantu benshi bo mu Rwanda no muri Congo bakora ubucuruzi bwambukiranya...

Igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biri...
20 August 2019 Yasuwe: 436 0