skol
fortebet

Kayonza: Indi modoka ya Coaster yaguye mu manga ihitana abantu 3

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 16 Nyakanga 2019,habaye impanuka zitandukanye z’imodoka zitwara abagenzi,kuko nyuma y’iyabereye I Karongi igahitana abagera ku icumi abandi 16 bagakomereka, indi modoka ya Coaster yavaga i Nasho yerekeza i Kabarondo, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ihitana abantu batatu abandi 30 barakomereka.

Sponsored Ad

Iyi modoka ya coaster yakoze impanuka ahagana saa kumi n’iminota 50 kuri uyu wa Kabiri,nyuma yo kugongana na FUSO bituma imanuka mu manga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu batatu aribo bapfiriye muri iyi mpanuka.

Yagize ati “Nibyo iyo mpanuka yabaye, kugeza ubu abantu batatu nibo bayipfiriyemo abandi 30 barakomereka ariko babiri barimo umugabo n’umugore utwite nibo bakomeretse bikomeye.

Coaster yazamukaga noneho hari Fuso yaturukaga ruguru, noneho bigiye kubisikana Fuso isa nk’aho iyisatiriye, umushoferi agiye gufata feri ihita imusubirana inyuma, abura ukuntu ayijyana ahantu hari hameze neza imujyana mu korosi yo mu manga.”

Yongeyeho ko abakomeretse bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara mu bitaro bya Kibungo.

Iyi modoka ya coaster yakoreye impanuka i Kayonza,n’iy’umuntu wikorera mu gihe iyakoreye impanuka i Karongi ari iya kompanyi yitwa Ugusenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa