skol
startimes

Kayonza: Umugore w’imyaka 24 yasutse ibiryo bishyushye ku myanya y’ibanga y’umugabo we bapfa ikimina

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 21 December 2020 Yasuwe: 5970

Umugore w’imyaka w’imyaka 24 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare yasutse inkono y’ibiryo bishyushye ku myanya y’ibanga y’umugabo we w’imyaka 28, nyuma yo kumutonganya amubaza aho yashyize amafaranga yavugaga ko yafashe mu kimina.


Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Rugunga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugore yari bufate amafaranga mu kimina, umugabo ataha amubaza aho yayashyize undi aramuhakanira amubwira ko bazafata ku cyumweru gitaha, umugabo ngo yanze kubyemera akomeza kubaza uwo mugore cyane.

Uwo mugore ngo yageze aho agira umujinya akura inkono y’ibishyimbo ku mashyiga ayimena ku myanya y’ibanga y’umugabo amamininwa aramutwika kugeza ubwo ajyanwe ku kigo Nderabuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin yabwiye IGIHE ko ayo mahano yabaye mu ijoro ryakeye bayamenye ndetse banamaze guta muri yombi uwo mugore.

Ati “Bapfaga amakimbirane yo mu muryango ngo umugore hari amafaranga yagabanye mu kimina noneho umugabo agashaka kuyamwaka biza kurangira amumennyeho inkono ishyushye y’ibiryo, nk’ubuyobozi bw’umurenge twahise tumanuka tujyayo umugabo tumujyana ku bitaro umugore nawe twamushyikirize RIB ngo akurikiranwe.”

Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko uwo mugabo yangiritse ku kibero no ku myanya y’ibanga asaba abaturage kubahana mu muryango bakirinda gupfa ibintu bidafatika.

Ati “Niba yagabanye mu kimina umugabo yari gutegereza akayazana atanayazana wenda akitabaza inshuti z’umuryango zikabafasha, umugore nawe ntabwo yari kurakara kuriya ngo amumeneho ibiryo.”

Gitifu yavuze ko ibintu nk’ibi bitari bisanzwe muri uyu Murenge ngo kuko abagirana amakimbirane hitabazwa inshuti z’umuryango n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakayakemura.

Kuri ubu uyu mugore afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe umugabo we yajyanwe ku bitaro bya Rwinkwavu ngo yitabweho n’abaganga.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inkingo miliyoni imwe za COVID-19 ziragera i Kigali mu minsi ya vuba...

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagiranye...
22 January 2021 Yasuwe: 3979 0

Hakuweho urujijo rw’ahabereye ubwicanyi bwakozwe na Kaneza Christa wishe...

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Polisi y’u Burundi yerekanye umugore ukiri muto...
22 January 2021 Yasuwe: 12775 0

Uruganda rwa Filime nyarwanda rwungutse indi yitwa Diru irimo amayeri...

Film zirimo imitecyerereze yo kurwego rwo hejuru zibamo amayeri n’amacenga...
21 January 2021 Yasuwe: 3912 0

Kigali:Ibanga ryafasha ingeri zose kuvuga icyongereza neza mu minsi...

Théoneste Uwayezu uyobora kompanyi yitwa ICT For All in All ikorera i Remera...
18 January 2021 Yasuwe: 4645 3

Kayonza: Umugabo yishe umwana w’umugore we w’imyaka ibiri amuteye...

Mu Ijoro ryakeye mu Mudugudu w’Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa...
18 January 2021 Yasuwe: 5253 0

Umurambo wa Mirimo Gaspard Wataburuwe; Yaramaze imyaka 4 yitabye Imana-...

Mirimo Gaspard ni umunyemari ukomeye witabye Imana muri Gicurasi 2016 aho...
16 January 2021 Yasuwe: 9382 0