skol
fortebet

Kayonza: Umukozi wa SACCO ya Murundi arakekwaho kurigisa arenga 55 000 000 RWF

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu karere ka Kayonza bafashe uwitwa Semuhungu Jean Bosco wari umukozi wa Koperative yo kuzigama no kuguriza (SACCO) y’umurenge wa Murundi, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga y’u Rwanda y’iyo Koperative asaga Miliyoni 55.

Sponsored Ad

Yarafashwe ashaka gutoroka ubwo yari amaze kugaragarizwa n’ubugenzuzi ko ariya mafaranga yanyerejwe muri iyo Koperative

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko inyerezwa ry’ariya mafaranga ryamenyekanye hamaze gukorwa ubugenzuzi.

Yagize ati:’’ Inyerezwa ry’aya mafaranga 55,455,365 ryagaragaye ubwo Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) bakoraga ubugenzuzi hagati y’itariki 19 na 22 Mata uyu mwaka, bukagaragaza kiriya gihombo".

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Semuhungu akimara kubona ko yatahuwe, yahise ashaka gutoroka ari nabyo byatumye ahita atabwa muri yombi.

Aha yagize ati:’’Ku wa 18 Gicurasi, nyuma y’ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye, kuko yari amaze kubona ko yatahuwe n’ubugenzuzi, yahise asohoka ashaka gutoroka, ndetse akaba hari n’andi ibihumbi magana atatu yari amaze gufata ashaka kuyagira impamba. Bahise bahamagara Polisi iramufata, nayo imushyikiriza Ishami ry’Ubugenzacyaha rya Murundi ari naho ubu afungiye."

CIP Kanamugire yavuze ko iperereza rikomeje ngo hagaragare niba hari abandi bihishe inyuma y’iki gikorwa.

Yanagiriye inama abakozi bacunga umutungo w’amakoperative n’amabanki kuba inyangamugayo, bakirinda gushyira imbere inyungu zabo ngo bangize umutungo bashinzwe gucunga.

Yagize ati:’’Ariya makoperative yo kuzigama yashyiriweho guteza imbere abaturage, babitsamo bakaba babasha kugurizwa amafaranga abafasha kwiteza imbere no kubazamurira imibereho, bityo umukozi wagiriwe icyizere cyo kuwucunga ntakwiye kuba ari we usubira inyuma ngo awigarurire awukoreshe mu nyungu ze.’’

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’gaciro k’umutungo warigishijwe ku mukozi wese urigisa umutungo cyangwa amafaranga bya Leta cyangwa bitari ibya Leta yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa