skol
fortebet

Kayonza: Umusaza w’ imyaka 75 yapfiriye mu kiraro cy’ inka ayitabara nayo irapfa

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu kagari ka Nyamugari Umurenge wa Mwiri ho mu karere ka Kayonza umusaza w’ imyaka 75 yagwiriwe n’ ikiraro cy’ inka ahita ashiramo umwuka ubwo yagerageza kuyihungisha inkongi y’ umuriro.
Saa moya z’ umugoroba kuri uyu wa 8 Mutarama 2017 nibwo Ntigurirwa Thomas w’ imyaka 75 yari iwe mu rugo n’ umukecuru we bonyine bacaniye inka yabo ikiraro gifatwa n’ inkongi y’ umuriro kiratokombera.
Uyu musaza akimara kubona ikiraro cy’ inka ye gitangiye gushya yahise ajya mu kiraro agira ngo ayirekure idahitamo, (...)

Sponsored Ad

Mu kagari ka Nyamugari Umurenge wa Mwiri ho mu karere ka Kayonza umusaza w’ imyaka 75 yagwiriwe n’ ikiraro cy’ inka ahita ashiramo umwuka ubwo yagerageza kuyihungisha inkongi y’ umuriro.

Saa moya z’ umugoroba kuri uyu wa 8 Mutarama 2017 nibwo Ntigurirwa Thomas w’ imyaka 75 yari iwe mu rugo n’ umukecuru we bonyine bacaniye inka yabo ikiraro gifatwa n’ inkongi y’ umuriro kiratokombera.

Uyu musaza akimara kubona ikiraro cy’ inka ye gitangiye gushya yahise ajya mu kiraro agira ngo ayirekure idahitamo, hanyuma kuko ikiraro cyari gishaje, kinasakaje ibirere gihita kimugwira we n’ inka yari agiye kurokora ntibabasha kurokoka iyo nkongi.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuryango ko nta mugizi wa nabi ubyihishe inyuma ahubwo ko ari ibyago uyu muryango wahuye nabyo.

Yagize ati “Umusaza w’ imyaka 75 yabonye ikiraro cy’ inka gishya, noneho yinjiyemo n’ umuriro n’ iki agira ngo arebe uko yakuramo inka, ikiraro kiramugwira ariwe arashya n’ inka irashya”

Yongeyeho ati “ Yitabye Imana, ni ibyago byabayeho nyine nta kuvuga ngo ni umugizi wa nabi, ni umuriro waturutse ku gicaniro kirukana isazi ku nka”

Uyu musaza yahiye umukecuru babanaga areba ariko abura icyo yabikoraho kuko nawe intege zatangiye kumubana nkeya bitewe no gukura.

Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa 9 Mutarama bitabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro ngo hasuzumwe icyateye urupfu rwe.

IP Kayigi avuga ko iyo nta rujijo ku cyateye urupfu, umurambo ushyingurwa bitabaye ngombwa ko ujyanwa gusuzumwa n’ abaganga ngo bemeze icyateye urupfu.

Abaturage baragirwa inama yo kubaka ibiraro bikomeye kandi bakagira isuku mu ngo zabo birinda imyanda hafi y’ ibiraro kuko igihe bacaniye inka umuyaga ushobora kukongeza iyo myanda bigatera inkongi.

Ngo uretse n’ icyo isuku nkeya hafi y’ ibiraro ishobora gutera uburwayi ku matungo na ba nyirayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa