KAYONZA:Umusore wiga muri Kaminuza yiyahuye nyuma yo kumenya ko umukobwa yakundaga yikundira undi musore

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 10 September 2019 Yasuwe: 10963

Ku wa Gatanu w’Icyumweru twaraye turangije, umusore wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, yagerageje kwiyahura kuko umukobwa bakundanaga akundana n’undi musore. Imana yakinze akaboko ntiyapfa.



Uyu munyeshuri akomoka mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, yiga mu mwaka wa kabiri mu masomo y’Amateka, Ubumenyi bw’isi n’uburezi (History, Geography with Education).

Amakuru avuga ko uriya muhungu yakundaga umukobwa nyuma uyu mukobwa aza gukundana n’undi muhungu.

Uyu musore yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba uzwi nka Sumu ya Panya, aza kubonwa na bagenzi be bihutira kumugeza ku bitaro bya Gahini.

Aime Placide Muhire, Umunyeshuri ushinzwe gutanga amakuru muri iriya Kaminuza avuga ko ubuzima bw’uyu munyeshuri bumeze neza ndetse ko akomeje amasomo nk’ibisanzwe.

Uyu munyeshuri ushinzwe gutangaza amakuru arebana n’abanyeshuri avuga ko iki gikorwa ntacyo cyangije mu mibereho isanzwe.

Ati “Nta gikuba cyacitse kubera ibyabaye, nta mwuka mubi byateje mu banyeshuri kuko nta muntu wigeze asiba ishuri kuko hari mugenzi wabo wagerageje kwiyahura.”

Muhire agira inama abanyeshuri bagenzi be yo kwitekerezaho mbere y’uko bafata umwanzuro bakamenya igifitiye akamaro ubuzima bwabo, ntibumve ko kwibabaza ari cyo gisubizo cya nyuma.

Ibi bije nyuma y’uko mu mujyi wa Kigali naho hatangajwe inkuru y’umukobwa wiyahuye kuko umusore bakundanaga yamwanze.

Uyu we ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishije yaje kwitaba Imana mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble T.Eric

    Ibi nibihuha mureke gukomeza kumvuga p arimwe aruwo wabahaye amakuru hari numwe wamvugishije koko?

    2 months ago

Inzindi nkuru

Musanze:Barifuza udukingiririzo tw’ubuntu kubera isoni zo kujya...

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rurasaba ko muri uyu mujyi no mu...
17 November 2019 Yasuwe: 306 0

Senateri Nyirasafari Esperance yakoze ihererekanyabubasha na ba Minisitiri...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Senateri Nyirasafari Esperance wahoze...
15 November 2019 Yasuwe: 1448 1

Karongi:Pasiteri yakubise umwana w’imyaka 15 amwangiza ubugabo

Umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 wo mu murenge wa Bwishyura,mu karere ka...
15 November 2019 Yasuwe: 4083 0

Victoire Ingabire yasanishijwe n’ubutumwa Perezida Kagame yatangiye mu ngoro...

Abakoresha imbuga nkoranyambaga na bamwe mu banyamakuru, basanishije...
15 November 2019 Yasuwe: 4389 1

Sobanukirwa iby’ubutaka buri mu mujyi wa Kigali butabyazwa umusaruro bugiye...

Ku wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2019 nibwo umujyi wa Kigali watangaje ko...
15 November 2019 Yasuwe: 2343 4

U Rwanda rwatesheje agaciro itangazo rya Leta ya Uganda rivuga ku bagande...

Guverinamo y’u Rwanda yatesheje agaciro itangazo rya leta ya uganda rivuga...
15 November 2019 Yasuwe: 2884 0