skol
fortebet

Kayonza:Umusore yibye asaga 1,000,500 FRW nyina atungirwa agatoki n’umukunzi we basangiye

Yanditswe: Saturday 27, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Nyamirama yagaruje amwe mu mafaranga yari yibwe uwitwa Kayitankore Oliva w’imyaka 48.

Sponsored Ad

Yari yibwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni n’ibihumbi 555 (1,555,000Frw) Polisi iza gufata uwari yayibye imusangana 1,250,000. Kayitankore yari yibwe n’umuhungu we babanaga mu nzu witwa Nzabahimana Deo w’imyaka 26.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Nzabahimana byaturutse ku makuru yatanzwe na nyina wa Kayitankore avuga ko yibwe amafaranga.

Yagize ati” Tariki ya 20 Gashyantare uyu mwaka, Kayitankore yajyanye n’umuhungu we Nzabahimana bajya kubitsa amafaranga y’u Rwanda angana na 1,555,000 kuri banki ya KCB ishami rya Mukarange, bagezeyo saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) basanga banki yafunze. Umuhungu we amugira inama y’uko bayabitsa ku mukozi w’imwe muri sosiyete z’itumanaho zicuruza serivisi zo kubitsa, kubikuza no koherereza abantu amafaranga (Agent) nyina arabyemera.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko nyuma yo kubitsa ayo mafaranga kuri uwo mucuruzi baratashye bukeye tariki ya 21 Gashyantare Nzabahimana yibye nyina telefoni, kuko yari azi umubare w’ibanga yagarutse aho bari babikije amafaranga asaba wa mucuruzi kuyamubikurira nawe arayamubikurira mu byiciro bitatu.

CIP Twizeyimana avuga ko muri uko kubikura ayo mafaranga muri ibyo byiciro harimo ayo Nzabahimana yasabye umucuruzi kuyoherereza umukobwa w’inshuti ye utuye mu Murenge wa Rukara angana n’ibihumbi 55 ndetse kuva uwo munsi ntiyongera gusubira mu rugo kwa nyina babanaga. Kayitankore yabonye umwana we atagarutse agira amakenga ahita ajya kuri wa mucuruzi yabikijeho amafaranga asanga yarabikujwe niko guhita yihutira gutanga amakuru kuri Polisi.

CIP Twizeyimana yagize ati “Tariki ya 24 Gashyantare nibwo Kayitankore yahise aza kuduha amakuru avuga ko yibwe amafaranga kandi ko yagerageje no guhamagara telefoni y’umuhungu we agasanga ntiboneka.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko Polisi n’izindi nzego bahise bajya kuri wa mucuruzi wa serivisi z’itumanaho bari babikijeho miliyoni imwe n’ibihumbi 555 bareba nimero yoherejeho bya bihumbi 55 barayihamagara basanga ni inshuti ya Nzabahimana bamubaza aho Nzabahimana ari ababwira ko ari mu Murenge wa Mukarange bajyayo baramufata basanga asigaranye 1,250,000.”

Nzabahimana amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama kugira ngo akorerwe dosiye.

Kayitankore yashimiye Polisi yahise imukurikiranira ikibazo ikabasha kumubonera amwe mu mafaranga yari yibwe n’umuhungu we.

CIP Twizeyimana yibukije abaturage muri rusange kujya bagira ubushishozi bw’abo barikumwe mu gihe bagiye kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga. Abakangurira kujya bahisha umubare w’ibanga igihe batizeye abo babana.

Yasabye abafite ingeso yo kwiba kuyicikaho kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ahubwo bagakura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, yongeye kwibutsa kandi abantu ko mu gihe bahuye n’ikibazo bajya bahita bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa