skol
fortebet

Kayumba Nyamwasa ari mu mazi abira kubera gushinga imitwe irwanya u Rwanda

Yanditswe: Sunday 06, Jan 2019

Sponsored Ad

Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ashobora gufungwa kubera ibyaha akekwaho byo gushinga umutwe ugamije guhungabanya ubutegetsi abifashijwemo n’ibihugu bituranye n’u Rwanda bitarwifuriza ibyiza.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, imwe mu nshuti y’akadasohoka ya Kayumba Nyamwasa uyobora Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa RNC, yaciye amarenga ko intangiriro z’umwaka mushya zamushaririye cyane ndetse afite ihungabana rihambaye.

Nyuma ya raporo yo ku wa 31 Ukuboza 2018 yatangajwe n’impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, ivuga ukuntu Kayumba afasha ndetse agasura buri gihe umutwe w’inyeshyamba ukorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ugamije guhungabanya Guverinoma y’u Rwanda no guteza umutekano muke mu gihugu witwa P5, Kayumba yahinze umushyitsi ndetse ngo afite ubwoba bw’uko ashobora gutabwa muri yombi.

P5 ni uruhurirane rw’imitwe 5 irimo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) yose iyobowe na Kayumba Nyamwasa ndetse ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Kayumba n’abambari be bamaze iminsi bakora ibishoboka byose kugira ngo basabe bimwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika na Canada kugira ngo bavugire neza Kayumba Nyamwasa gusa nyuma ya raporo yasohotse ku munsi wa nyuma usoza umwaka wa 2018 yabisubije irudubi.

Biravugwa ko hari imikoranire ihamye iri hagati ya Afurika y’Epfo n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano bityo bishobora gutuma Kayumba muri yombi.

Ibitekerezo

  • I SIR HAKIZIMANA DIEGO DIDACE,TEACHER OF ENGLISH LANGUAGE,PHILOSOPHER,SCIENTIST,AN AMERICAN,REPUBLICAN,WRITER OF EARTH AND EARTHS2009,A LOVER AND SUPPORTER OF HIS EXCELLENCY US PRESIDENT TRUMP DONALD,the war battle is not solutions to peace and the problems.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa